Abanyarwanda babiri bashyizwe ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga muri 2022

webmaster webmaster

Abanyarwanda NDAYISABA Saïd na MUGABO Eric bashyizwe ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bungirije “Assistant Referees'” ba FIFA mu mwaka wa 2022 basimbuye HAKIZIMANA Ambroise na NDAGIJIMANA Théogène bacyuye igihe.

NDAYISABA Saïd yashyizwe ku rutundo rw’abasifuzi mpuzamahanga bo ku ruhande

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, nibwo FIFA yasohoye urutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bemewe mu 2022 rugaragaraho abanyarwanda babiri bashya basimbuye abandi bacyuye igihe.

Ndayisaba Saïd na Mugabo Eric basimbuye Hakizimana Ambroise na Ndagijimana Théogène bacyuye igihe.

Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rufite abasifuzi mpuzamahanga 17 harimo abo hagati 7 n’abungirije 10.

Ibi bigaragaza ko urwego rw’imisifurire mu Rwanda rukomeje gutera intambwe nubwo hakiri urugendo rwo kugira ngo abasifuzi b’abanyarwanda bagere ku rwego rushimishije.

Mukansanga Salima niwe musifuzi w’umunyarwanda rukumbi uzasifura igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun CAN 2022.

MUGABO Eric yashyizwe ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga bo ku ruhande
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW