Ari undi ntiyaribuze uwo bayoboranye urugamba yapfuye –Gen. Kabarebe avuga ubutwari bwa Perezida Kagame

webmaster webmaster

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano Gen James Kabarebe yavuze ko Perezida Paul Kagame yagaragaje ubutwari buhambaye no kugira intego yo kubohora igihugu kuko iyo aba undi atari bwemere gucikiriza amashuri ngo ave muri Amerika aze ku rugamba kandi uwari uyoboye urugamba amaze gupfa ndetse n’ingabo zamaze gutatana.

Gen Kabarebe asanga Perezida Kagame yaragaragaje ubutwari bykomeye ava muri Amerika akaza ku rugamba

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukuboza 2021, ubwo yari mu Karere ka Burera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba aho yaganirizaga Intore z’Inkomezamihigo ku murage urubyiruko rukwiye kuvoma ku ndangagaciro z’ingabo za RPF zabohoye igihugu ndetse zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen. James Kabarebe yasobanuriye uru rubyiruko ko intego ingabo za RPA zari zifite arizo zazishoboje gutsinda urugamba aho zari zihanganye n’ingabo za Habyarimana kandi zifite ibikoresho birimo inkunga z’amahanga, ariko kubera ubwitange bw’ingabo za FPR Inkotanyi urugamba zararutsinze.

Ati “Amahirwe yongeye kubonekera aho tuboneye umuyobozi H.E Paul Kagame, aba araje avuye aho Uganda yari yaramwohereje kwiga mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Amerika. Yari amazeyo igihe yiga ariko amenye ko ibibazo byabaye ku rugamba asezera ishuri ati ngiye ku rugamba, bati se ko uri Umugande ati ibyo muzaba mubimenya, aribwo yasezeye aza ku rugamba.”

Gen Kabarebe avuga ko iyaba undi muntu atari bwemere guta amashuri ngo aze ku rugamba kandi abizi ko uwo bari bayoboranye urugamba yishwe ndetse n’ingabo zamaze gutatana, agahamya ko habaye ubwitange buhambaye.

Yagize ati “Ubwo urumva ari undi yumvise mugenzi we bayoboranaga urugamba apfuye, abasirikare byabaye bibi batangiye guhunga bamwe basubira iyo bavuye, abandi babirukanka muri pariki badafite amerekezo, abaye undi yabihunga akigumira muri Amerika, aho rero habaye ubutwari buhambaye cyane.”

Gen James Kabarebe, yabwiye uru rubyiruko rw’intore z’Inkomezamihigo ruri gutozwa ko nk’abayobozi bahagarariye abandi bakwiye kurangwa n’indangagaciro kugirango bagere ku ntego bihaye, abibutsa ko umuyobozi mwiza buri gihe aranga no kudahunga ibibazo, kwitangira abo ayobora, kumva inama z’abo ayobora no gushaka ibisubizo byihuse.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yavuze ko nubwo inzira yaharuwe, urubyiruko rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho maze bagahagurukira ku bakomeje guharabika u Rwanda no gupfobya amateka yarwo bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati “Umwanzi ni mugari, ibyo byose nababwiye ni abanzi b’igihugu batwaye urubyiruko rwacu bakaruyobya mu mutwe baciye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ubusa, umuntu ashobora kujya kuri YouTube akavuga ari umwe, akivovota akavuga ibintu ariko bikarebwa n’abantu ibihumbi, ubwo akaba aroze abantu benshi kandi ari umuntu umwe uraho udafite n’urwara rwo kwishima. Mugomba kumenya umwanzi.”

- Advertisement -

Bamwe muri uru rubyiruko rw’Intore z’Inkomezamihigo bavuga kuba igihugu cyarabohowe hakoreshejwe amasasu nabo biteguye kurubohora barinda ibyagezweho.

Uyu ati “Uyu munsi turareba tugasanga igihugu tutakibohora mu buryo bw’amasasu ahubwo turabikora mu guhangana n’ibibazo bitwugarije, tugahangana n’abavuga nabi igihugu tubavuguruza.”

Uru rubyiruko rukaba rumaze iminsi rutorezwa mu cyigo cy’Ubutore cya Nkumba, aho baganirizwa ku ndangagaciro n’umuco w’Ubutore.

Uru rubyiruko rwishimiye impanuro rwahawe na Gen Kabarebe
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW