BDF yafashije imishinga irenga 45.000 yatanzweho Miliyari 87 y’u Rwanda

webmaster webmaster

Mu gihe kingana n’imyaka 10, BDF itangaza ko imaze gushora miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gufasha imishinga mito n’iciriritse, hakaba harafashijwe imishinga hafi 45.000 yatanze akazi hirya no hino mu gihugu.

Shirimpumu Jean Claude wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, ashima  Ikigega cya Leta gitera inkunga imishinga iciriritse (BDF) kuko cyamufashije ubwo yashakaga kwagura ibikorwa bye. (Photo Imvaho Nshya)

BDF yashyizweho hagamijwe kuba ku isonga mu gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona imari na serivisi z’ubujyanama bigamije iterambere ry’igihugu.

Imishinga y’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga iri muyitabwaho kugira ngo barusheho kwiteza imbere binyuze muri iki Kigega cyashinzwe muri 2011.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, Vincent Munyeshyaka, uyobora BDF yavuze ko nubwo umubare w’imishinga yatewe inkunga ndetse n’iyishingiwe wazamutse, hari imishinga ingana na 11% by’iyatewe inkunga yose muri iyo myaka itaragenze neza, ndetse n’abahawe amafaranga bakaba batarabashije kwishyura inguzanyo bahawe.

Mu nshingano za BDF zo guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo mu gihugu, Munyeshyaka yavuze ko hashyirwa imbaraga cyane mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Munyeshyaka avuga ko hirya no hino mu gihugu hari abafite amakuru atuzuye kuri iki kigega, Hari abazi ko BDF ari ikigega cyashyizweho ngo kijye giha impano abanyarwanda.

Ati “BDF ntabwo ari banki, ni ikigega gicunga amafaranga yavuye muri Leta cyangwa yavuye mu bandi baterankunga kugira ngo dukore ibikorwa bitandukanye, ntabwo ari ikigo cyashyizweho na Leta ngo kijye giha impano abakennye, hari n’abazi ko BDF ari banki ifite amafaranga igomba kujya iha abaturage.”

Munyeshyaka avuga ko bafashe ingamba zo kumenyekanisha ibikorwa byabo binyuze mu itangazamakuru, gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo barusheho gusobanura inshingano n’imikorere ya BDF.

BDF ivuga ko mu mezi cumi na kumwe ashize ya 2021 yafashije imishinga 2 348 yatwaye miliyari 9.7 Frw.

- Advertisement -

Binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (ERF) cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, BDF yatangaje ko imishinga ibihumbi 5.3 yahuye n’ingaruka za Covid-19 imaze guhabwa asaga Miliyari 5 y’u Rwanda.

Ubusabe bwari bwakiriwe bwanganaga na Miliyari 6 y’u Rwanda, angana na Miliyari 1.2 ntiyatanzwe kuko abayashakaga batari bujuje ibisabwa.

“Umugenerwabikorwa agomba kwerekana ko umushinga we wari uhari mbere ya Covid-19 akagaragaza ko yari afite ipantate yakoreshaga mbere ya Covid-19, hari ubusabe butemerewe kuko butujuje ibisabwa byose.”

Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko uretse gufasha imishinga, BDF yubatse umubano mwiza n’abafatanyabikorwa bayifasha kubona amafaranga yaba mu buryo bw’inkunga cyangwa impano.

Ati “Twasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na Banki y’Isi yo gukora umushinga uzaduha amafaranga angana na miliyari 51 Frw azajya mu bikorwa bya BDF byaba ibyo gukomeza gutangira ingwate abaturage, yaba ibikorwa byo gufasha imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19, ndetse no gukomeza kubaka ubushobozi bwa BDF.”

Aya mafaranga azafasha imishinga igera kuri 20% itarahawe inguzanyo binyuze mu Kigega nzahurabukungu (Economic Recovery Fund: ERF), kuko itari yujuje ibisabwa birimo kuba itari isanzwe ikora mbere ya Covid-19.

Munyeshyaka avuga ko ubu muri ERF amafaranga menshi batanga agera kuri Miliyoni imwe y’u Rwanda, muri ERF ya kabiri hazatangwa kugera kuri Miliyoni 5 y’u Rwanda.

Ati “Amafaranga azagera ku bantu benshi bishoboka kuko nayo afite uko angana, iyi ni gahunda twishimira ko yagiye mu bikorwa neza.”

Abujuje ibisabwa kuri iyi nguzanyo yo kuzahura ubukungu, BDF yishingira ubucuruzi bwabo 75% mu gihe wujuje ibisabwa, uwafashe iyo nguzanyo ayishyura ku nyungu yo hasi ingana 8%.

Inshingano ya BDF ni ugufasha imishinga mito n’iciriritse kubona imari binyuze mu nzira zitandukanye ku biciro biri hasi.

Gucunga no gutanga ingwate ku nguzanyo bikorwa mu bwuzuzanye binyuze mu masezerano n’ibigo by’ imari.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka asobanurira abanyamakuru ibikorwa iki Kigega cyagezeho mu myaka 10 kimaze gishinzwe.
Abayobozi muri BDF basobanuye ibimaze gukorwa n’ibyo BDF iteganya gukora umwaka utaha
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW