Bugarama: Leta yakemuye burundu impaka z’ubutaka bwitwaga ubwa MINAGRI buhabwa abaturage

webmaster webmaster

*Ubutaka bwabo ngo babwirwaga ko ari ubwa MINAGRI
*Ubwo Leta yandikaga ubutaka muri 2012 bo ubwabo ntibwahawe ibyangombwa

Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yari mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho yatangije igikorwa cyo guha abaturage ibyangombwa by’ubutubaka bigera ku 4,685 nyuma y’uko bari bamaze imyaka myinshi babisaba ariko bakabwirwa ko ubutaka ari ubwa Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi.

Umusaza Victoire Byubusa utarumvaga impamvu batandiho ubutaka bahawe mu gihe cy’abakoloni ubu arashima Perezida wa Repubulika

Kuva Leta yatangira gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu mu myaka hafi 11 ishize, hari ibihumbi by’abaturage bo mu tugari twa Nyange, Pera na Ryankana mu kibaya cya Bugarama bari batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo kuko bwari bwariswe ubwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubera impamvu zirimo ko hari ubwiswe igishanga ndetse ngo no kuba barabuhawe ngo babuhinge ari ubwa Leta.

Ku rundi ruhande, abaturage bo bakavuga ko ubu butaka babuhawe ku gihe cy’abakoloni b’Ababiligi, harimo ubwo bagomba guhinga n’ubwo bagombaga guturaho, bakaba batumvaga uko mu kwandika ubutaka bwaje kwitwa ubwa MINAGRI dore ko hari bamwe muri bagenzi babo bahatujwe nyuma bo babonye ibyangombwa.

Nyuma y’imyaka myinshi basaba Leta kubasubiza uburenganzira busesuye ku butaka bwabo, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, Leta yatangiye kubaha ibyangombwa bya burundu. Imiryango itatu ya mbere yahawe ibyangombwa by’ubutaka byanditseho ko babuhawe imyaka 99.

Muri rusange ubutaka burebwa n’iki kibazo ni imirima ikorerwaho ubuhinzi igera ku 2,907 n’imirima 1,778 ituwemo, yose hamwe ikaba igera ku 4,685 ba nyirayo basabira ibyangombwa.

Ashyikiriza abaturage ba mbere ibyangombwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwe.

Minisitiri Gatabazi yasabye gutuza bakabyaza umusaruro ubutaka bwabo ubwo babonye ibyangombwa bya burundu.

Yagize ati “Ubu noneho ubutaka bubaye ubwanyu bya burundu kuko muhawe ibyangombwa by’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirekire kimwe n’abandi, turabasaba gutuza noneho mugatangira imishinga yo kwiteza imbere.” 

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutaka Mme Esperance Mukamana na we wari muri uyu muhango yizeje abaturage ko mu gihe kitarenze iminsi 30 abafite ubutaka butarimo amakimbirane bose baza babonye ibyangombwa, kandi abafite udupapuro twatangwaga igihe cyo kubarura ubutaka nta kindi kiguzi bazacibwa.

Minisitiri Gatabazi aha Mzee Kiyana icyangombwa cy’ubutaka bwe

 

Abaturage ubu noneho bagaruye icyizere

Ubu bizeye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo nyuma y’imyaka myinshi babisaba, bashimiye cyane Perezida wa Repubulika wabakemuriye ikibazo.

Umwe ati “Aduhaye Noheri nziza n’Ubunani. Uyu ni umunsi n’abana bacu bakwiye kuziga mu mateka kuko Perezida wacu adukoreye ibyo abamubanjiri bose batadukoreye.”

Kiyana Jean Chrisostome wabaye uwa mbere wahawe icyangombwa cy’ubutaka ati “Nshimiye ubuyobozi bw’igihugu dufite muri kino gihe, ndanezerewe cyane. Nari maze nk’aho ntari Umunyarwanda kubera icyangombwa cy’ubutaka ntari mfite ariko uyu munsi nejejwe n’uko ari jye wa mbere ubonye icyangombwa cy’ubutaka hano mu Bugarama.”

Aba baturage bavuga ko ibi byangombwa bigiye kubongerera iterambere kuko ubutaka bwabo n’ubwo bari babutuyeho banabuhinga ariko batashoboraga kujya muri Banki ngo babe babugwatiriza bahabwe inguzanyo zo kwiteza imbere ariko ngo ubu bagiye kugana za banki bafate inguzanyo bakore biteze imbere.

Hashyizweho itsinda rihuriweho n’Inzego z’Ibanze, inzego z’Umutekano, n’Ikigo cy’Ubutaka rizaguka mu bugarama kugera iki gikorwa kirangiye.

Hari babwiye Minisitiri Gatabazi igihe bari bamaze mu gihirahiro n’ingaruka zabyabagizeho umwe ati “Waryamaga ugakanguka uzi ko uri muri MINAGRI udashobora kugira uburenganzira ku butaka, cyangwa n’inzu irimo uvuge ngo ni iyawe, warota na none ugakanguka uri muri MINAGRI, ikindi wajyaga gushyiramo ifumbire y’imborera ntubikore uzi ko buzahabwa undi, iyo mbogamizi yakemutse.”

Undi ati “Jyewe nari aha mu Bugarama ari muri MINAGRI tugategereza uwo MINAGRI ntitumubone, twabivuga mu nama zabaye twasaba ibyangombwa tugatekereza, tugakeka ko abo twabibwiye baba bari mu biro kubera umwanya muke baba bagize batajya babibwira Umukuru w’Igihugu, hari igihe umwana yambajije ati ‘ariko uwo MINAGRI ntabwo Umukuru w’igihugu amuyobora ku buryo yaduha ibyangombwa ko nta kijya kimunanira?”

Ati “Imana ishimwe twabonye ibyangombwa, abana iyi tariki muyandike mu mateka ni 17 (Ukuboza, 2021).

Hon Gatabazi yababwiye ko icyangombwa kizaba cyanditseho imyaka 99, ubwo nirangira umwana wabo uzaba abufite na we azajya gushaka ikindi cyangombwa kiriho iyo myaka 99 na none.

Uyu musaza yasabye abato kwandika itariki ya 17 Ukuboza, 2021 mu bitabo by’amateka yabo
Gatabazi yababwiye ko ibyangombwa bizaba byanditseho ko bakodesheje imyaka 99
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Andi mafoto

Ubutaka abaturage bavuga ko babuhawe mu gihe cy’Ubukoloni
Abayobozi babanje kubusura mber eyo kubutangira ibyangombwa
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aganiriza umwe mu baturage batari bafite uburenganzira bwemewe n’amategeko ku butaka bwe

AMAFOTO@MINALOC

UMUSEKE.RW