Burera: Haravugwa ruswa mu mafaranga yagenewe abahoze ari Abarembetsi

Hari abahoze batunda ibiyobyabwenge babikura mu gihugu cya Uganda bazwi nk’Abarembetsi bo mu Karere ka Burera bashyira mu majwi abayobozi kurya amafaranga bahawe ngo abafashe guhindura ubuzima, abayahawe bavuga ko babanje kwakwa ruswa.

Aba bahoze ari Abarembetsi bavuga ko amafaranga bagenewe bamwe batayahawe abandi basabwe gutanga ruswa

Aba baturage bo mu Murenge wa Rugarama, bavuga ko aya mafaranga yari agenewe abahoze batunda ibiyobyabwenge babikura mu gihugu cya Uganda n’abandi bari basanzwe bajyayo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bahoze ari Abarembetsi babwiye Isango Star ko Leta yari yabatekerejeho, buri umwe agenerwa ibihumbi 150,000Frw nyuma batungurwa nuko basabwe gutangamo ibihumbi 30.000 Frw .

Aba bahoze ari abarembetsi bavuga ko impungenge ari zose zo kongera gusubirayo kuko bamwe mu biganjemo urubyiruko bari bagenewe aya mafaranga batabonye n’iripfumuye.

Uyu yagize ati “Habayemo gutanga ruswa niyo mpamvu  tutayabona twese.”

Mugenzi we ati “Njye bari baranyanditse barangije baravuga ngo nimba udafite aya ngaya, baravuga ngo mpereza 30.000Frw”

Undi ati “Bari kuyaha abantu bifashije kandi ayo mafaranga yari agenewe Abarembetsi bajya i Bugande.”

Ngo abenshi mu baturage batswe aya mafaranga ya ruswa bakayatanga bararuciye bararumira abandi muribo batayabonye hari impungenge zo gusubira mu bikorwa bibi byo gutunda ibiyobyabwenge.

Uyu ati “Kubera ko ayo mafaranga yari yaragenewe urubyiruko batayabonye n’ubundi bazajyayo rwihishwa bagende gushaka ubuzima mu bugande.”

- Advertisement -

Basaba Leta ko yarebana ubushishozi nimba ibyo igenera abaturage bibageraho.

Uyu ati “Ubuyobozi ni ukugenda mu baturage bakareba nimba aya mafaranga yarahawe abo yagenewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mme Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko byagaragaye ko aya mafaranga yari akenewe n’abenshi ibishobora gutuma atavugwaho rumwe.

Ati “Abenshi bifuzaga kuyahabwa, iyo rero abantu bose bayashaka ntabashe kubageraho birumvikana hari uvuga ngo kuba ntarayahawe ni ukubera iyi mpamvu, ntabwo nahamya ko hari ikibazo mu mitangire yayo.”

Mayor Uwanyirigira anemeza ko haramutse hari ufite amakuru y’uburiganya mu gutanga aya mafaranga yayatanga maze umuyobozi waba warabigizemo uruhare agakurikiranwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW