Bwa mbere urugaga rw’ibikorera muri Africa y’Iburasirazuba, rwitabiriye EXPO ibera mu Rwanda

webmaster webmaster

Urugaga rw’abikorera muri Afurika y’iburasirazuba (EABC) ku nshuro ya mbere rwagaragaye mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kuba ku nshuro ya 24 mu Rwanda, Umunyarwanda John Bosco Kalisa uruyobora avuga ko bihaye intego yo kutazongera gusiba.

John Bosco Kalisa Umuyobozi wa EABC ari kumwe na Nishimwe Audrey umurika ibikorwa byabo

Urugaga rw’abikorera muri Afurika y’iburasirazuba ni ubwambere rwitabiriye imurikagurisha ryatangiye kuba mu Rwanda mu buri mwaka mu myaka 24 ishize.

Mu kiganiro cy’umwihariko John Bosco Kalisa yahaye Umuseke wari wasuye aho EABC iri kumurika ibikorwa byayo mu Rwanda,  ihagarariwe na Nishimwe Audrey,  Umuyobozi wa EABC Kalisa John Bosco yavuze ko basaba abanyamuryango gushora imari hirya no hino bakagura ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ( PSF) ni abanyamuryango bacu, ni na yo mpamvu turi hano kandi nta murikagurisha rizongera kuba EABC itarimo kuko biri mu byo nahize ko nzakora ubwo nahataniraga kuyobora uyu muryango.’’

Kalisa Jonh Bosco yavuze ko abantu bamenyereye ko abantu baza kumurika ibikorwa byabo ari abacuruzi, ariko ngo EABC yo yaje kumurika serivisi yereka abacuruzi ibyiza byo gushora imari mu bihugu bitandukanye bigize umuryango, n’amahirwe ari mu kwagura ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu bigize Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Yagize ati “Icyo twifuza ni ugusobanurira abantu ibyiza byo gushora imari muri EAC.”

Kalisa John Bosco yavuze ko kuva bajya kumurika ibikorwa bya EABC  mu Rwanda hari abantu bamaze kuzuza impapuro basaba ko baba abanyamuryango ba EABC.

Ati “Abasabye cyane badusanze aho EABC iri kumurika ibikorwa byayo, abenshi ni abari mu bucuruzi butoya badafite ibikorwa binini, turi gukora uko dushoboye kugira ngo dukomeze kumenyekanisha uru rugaga muri Afurika y’Ibiburasirazuba kandi umusaruro uragaragara.’’

Kalisa John Bosco avuga ko kuba mu bamurika ibintu bakora harimo abavuye Repeburika iharanira Demukarasi ya Kongo, Mozambique, Kenya, na Tanzania ngo ni ubukangurambaga bwakozwe bwo kubashishikariza kumurika ibyo bakora ngo ubucuruzi bwabo bwaguke.

- Advertisement -
Abahagarariye Mozambique na bo bari muri EXPO ibera mu Rwanda

Ati “Ibi bikwereka ko ubukangurambaga buba bwakozwe kugira ngo twese duteze imbere ubucuruzi  muri aka karere kandi biri mu byo nemeye ko nzakora ubwo niyamamarizaga koyobora uyu muryango muri Mata, 2021.”

Kalisa John Bosco avuga ko bakorana n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rubafasha kureshya abacuruzi ngo babashe kwagura amarembo bajye gushora imari yabo no mu bindi bihugu bigize EAC.

Urugaga rw’abikorera muri Afurika y’iburasirazuba EABC rwashinzwe mu 1997  hagamijwe guteza imbere Ubucuruzi n’ishoramari muri EAC, imwe mu mpamvu ikomeye yatumye uyu muryango ushingwa ni ukugira ngo hakurwehho inzitizi zatumaga ubucuruzi budindira.

Kalisa John Bosco yihaye  intego ko mu myaka itanu iri imbere azazahura ubucuruzi bukava kuri 15%  bukagera kuri 40%.

U Rwanda si cyo gihugu cyonyine EABC imuritsemo ibikorwa byayo, yabikoze no muri Tanzania mu bihe bitandukanye.

EABC ifite icyicaro gikuru i Arusha muri Tanzania ubu iyobowe n’Umunyarwanda Kalisa John Bosco, kuva muri Nyakanga 2021.

Imurikagurisha bitabiriye ribera mu Rwanda ryatangiye ku wa 09 Ukuboza, 2021 rizasozwa ku wa 30 Ukuboza, 2021.

Stand yabo ni uko imeze imbere
Repeburika iharanira demukarasi ya Kongo na yo ni ubwa mbere yamuritse ibikorwa byabo muri EXPO ibera mu Rwanda
Kalisa John Bosco ni we CEO wa EABC asura ahari kubera imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 24
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW