CSP Kayumba wayoboye Gereza ya Mageragere n’uwari umwungirije bakatiwe imyaka 5 y’igifungo

webmaster webmaster

CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric bari abayobozi ba Gereza ya Nyarugenge, Mageragere Urukiko rwabakatiye gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3Frw buri umwe, abandi bareganwa bagizwe abere barimo n’umuhanga mu ikoranabuhanga wafashije mu kwiba imfungwa.

CSP Kayumba Innocent yatawe muri yombi ayobora Gereza ya Nyarugenge (Archives)

Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge we yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha kimwe na Twizere Amani Olivier.

Uyu Amani Olivier yaburanye yemera ibyaha byose yakoze byo kwiba uwitwa Kassem Ayman Mohamad bari bafunganywe muri Gereza ariko yabwiye Urukiko ko yabikoze ku mabwiriza yahawe na CSP Kayumba Innocent.

Yabwiye Urukiko ko yabikoze agirango adashyira ubuzima bwe mukaga kuko iyo atabikora byari kumugiraho ingaruka aho yari afungiwe.

Amani Olivier ni kabuhariwe mu ikoranabuhanga ni we wifashishijwe mu gukora ubujura ndetse arabyemera ariko akavuga ko yirengeraga

 

Icyemezo cy’Urukiko

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza, 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo kuri uru rubanza rw’amahano yabereye muri Gereza ya Nyarugenge.

Umucamanza yavuze ko CSP Kayumba Innocent wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na SP Eric Ntakirutimana wahoze amwungirije bahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cy’ubujura,  n’icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe.

Bahanishijwe buri wese gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.

- Advertisement -

Icyemezo cy’urukiko dufitiye kopi kivuga ko Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge we nta cyaha na kimwe kimuhama, kimwe na Twizere Amani Olivier bombi bagizwe abere ku byaha byose bari bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Urukiko ruvuga ko nta bushake bwo gukora icyaha Amani yagize nubwo yemereye Urukiko ko ari we wibye Kassem Ayman Mohamad akoresheje ikoranabuhanga.

Abasomewe bafite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy’Urukiko.

Uru rubanza rusomwe rumaze amezi 10 rubunanishwa kuko abaregwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwabataye muri yombi muri Gashyantare, 2020.

Kassem Ayman Mohamed Umunya-Misiri ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza bivugwa ko yibwe za miliyari mu mafaranga y’u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/scandal-impamvu-yafunze-abayoboraga-gereza-ya-mageragere-kwiba-amafaranga-yumugororwa-bakayinezezamo.html

CSP Kayumba yahamwe n’ibyaha byose aregwa afite iminsi 30 yo kujurira
Kassem Ayman Mohamad wibwe hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW