Huye: Bamaze imyaka basaba guhabwa amazi meza n’amashanyarazi

webmaster webmaster

Abatuye Utugari twa Gisakura na Nyangazi mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye barasaba guhabwa amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi nyuma y’igihe kitari gito bizezwa kubihabwa n’ubuyobozi ariko amaso yaheze mu kirere.

Abatuye umurenge wa Simbi muri Huye barasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Uretse aba baturage batuye muri utu tugari no mu  bindi bice by’utundi tugari duhana imbibe n’utu twa Nyangazi na Gisakura nabo bahuje ikibazo n’aba baturage, bose bahuriza ku kuba batabona amahirwe yo kwiteza imbere nk’abandi bahawe umuriro w’amashanyarazi.

Nubwo iki kibazo abayobozi bose basimburana ku buyobozi bw’uyu Murenge wa Simbi n’utu tugari babizeza kubikorera ubuvugizi ngo ntacyo bikorwaho, kugeza aho abaturage bavuga ko bakivoma ibishanga, ibintu bibateye impungenge.

Aba baturage baganira na RBA, bahamya ko bahawe amazi meza n’amashanyarazi byabafasha kwihutisha iterambere ryabo bahanga imirimo mishya nk’ubwogoshi no gusudira. Magingo aya ukora imirimo nk’ubwogoshi yifashisha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba nazo zidahagije.

Uyu ati “Umuntu wese uje kuyobora hano avuga ko agiye kutuvuganira tugahabwa umuriro w’amashyanyarazi ariko kugeza ubu ntayo turabona, nkoresha umurasire w’izuba noneho nkanagira bateri ibika umuriro ariko ni uburyo bwo kwirwanaho.”

Dukuzuwaturemye Emmanuel akora umwuga wo kogosha yifashishije umurasire w’izuba, avuga ko bahawe umuriro w’amashanyarazi byabafasha byinshi harimo no guhanga umuriro mushya ndetse n’umwuga we akawukomeza.

Ati “Nk’ubu twakagombye gusudira, tukagira ibyuma bisya, twagashinze salo zogosha zikomeye, twakagize ibindi bikorwa bijyana n’umuriro w’amashanyarazi, ariko kuba nta mashanyarazi ahari ntago byashoboka ndetse kwihuta mu iterambere ntibishoboka. Inama iyo zabaye tubigaragariza abayobozi bakuru ariko ntagikorwaho.”

Uretse kutagira umuriro w’amashanyarazi, abatuye Akagari ka Nyangazi bavuga ko bakivoma ibishanga kubera ko nta mazi meza bagira, ni mugihe hari umuyoboro w’amazi uyajyana ku ishuri ribanza rya Nyangazi ariko ngo niho yagarukiye, gusa ngo hari nk’iyo itiyo yatobotse baboneraho kuvoma amazi meza.

Uyu mubyeyi arabisobanura agira ati “Uramanuka epfo mu gishanga kandi naho kuyabona ni ikibazo kuko haza amazi make cyane, umwana ugiye mu cyakare saa kumi n’imwe agaruka saa kumi n’ebyiri n’igice, iyo ari buge kwiga mu gitondo aracyererwa. Amazi yo ku mashuri ntago twayabona keretse iyo tugize amahirwe bigatoboka nibwo tujyana amabido tukavoma tukayabika.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye, Ngiruwonsanga Innocent, agira icyo avuga ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, ngo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG, muri Nzeri bazengurutse uyu murenge bareba abataragezwaho amashanyarazi mu rwego rwo kuba harebwa uko bawugezwaho.

Ati “Aho hantu hose twarahabaruye dufatanyije na REG umushinga warateguwe kandi waremejwe, igisigaye ni ukuboneka kw’amafaranga yo gushyira mu bikorwa umushinga abaturage bakagezwaho umuriro w’amashanyarazi. Ntabwo hirengagijwe ahubwo gahunda irahari kandi abaturage bazahabwa umuriro babashe kwiteza imbere.”

Ngiruwonsanga Innocent, avuga ko ku kibazo cy’abaturage batagerwaho n’amazi meza hari umushinga mugari uzakemura iki kibazo, gusa ngo amazi agera ku ishuri ribanza rya Nyangazi ni make. Bityo ngo hagiye kurebwa uko hashyirwa ivomo rimwe rusange abaturage baba bavomaho amazi meza.

Yagize ati “Hari umushinga wo gukwirakwiza amazi mu murenge wa Simbi uhereye muri Mbazi, twawuteguranye na World Vision kandi barahasuye, muri uyu mushinga harimo no kugeza amazi ku ishuri rishya ribanza rya Icyerekezo mu kagari ka Nyangazi. Umushinga wamaze nawo kwemezwa, ikibura n’ingengo y’imari ugashyirwa mu bikorwa abaturage bagahabwa amazi meza.”

Mu karere ka Huye mu gukwirakwiza amazi meza bageze kuri 75.6%, naho mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bageze ku kigero cya 57%.

Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi NST-1 izageza mu mwaka wa 2024, iteganya ko buri rugo ruzaba rugerwaho n’amazi meza kandi bakagira umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukomoka ku ngufu zikomatanya nk’imirasire y’izuba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA RAYMOND / UMUSEKE.RW