I Rusizi haravugwa Abasekirite badafite ibibaranga bahohotera Abamotari

webmaster webmaster

Abamotari bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko babangamiwe n’Abasekirite babafatira amakosa batakoze, aba basekirite abenshi ngo nta myenda ibaranga nta n’ikarita y’akazi, babona babituyeho bishobora gukurura imirwano ya hato na hato.

Abamotari bi Rusizi basaba ko Abasekirite bajya bambara imyambaro ibaranga bakareka kwihishahisha

Ubuyobozi bw’abamotari mu karere ka Rusizi bwo buvuga ko bwari bwagize ikibazo cy’imyambaro ariko
ubu yabonetse, bwibukije abasekirite ko kutambara ibibaranga ari amakosa, busaba abamotari
kudahangana n’ababafata ahubwo bakamenyesha abayobozi bakuriye urwego rw’imyitwarire.

Bamwe mu bamotari batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye UMUSEKE ko bifuza ko ubuyobozi bushinzwe Abasekirite bwakwikosora bugatanga imyenda y’akazi kuri abo basekirite babahohotera.

Umwe yagize ati “Mu muhanda dufite ikibazo cy’uko Abasekirite bacu bafite imyenda n’inkweto
bibaranga ariko utungurwa n’uko ufatwa n’umuntu wambaye jire nk’iyawe, nta karita ukaba wagirana ibibazo nawe utaziko ari umuyobozi.”

Undi nawe ati “Bamwe n’abamwe nti tumenya igihe babashyiriyeho tujya kubona tukabona umuntu ari mu
kazi ,imyenda ibaranga barayigira ariko sinzi impamvu batayambara, umusekirite umwe ukorera kuri
gare niwe uhora yambaye iyo myambaro.”

Uyu nawe yagize ati “Ubona bambaye jire nk’iyawe ukabona baragufashe aho bagusanze hose, hari ubwo agufata ukagira ngo ni umu motari mugenzi wawe ushatse kuguhohotera mukaba mwagirana ibibazo, turifuza ko bambara umwambaro bahawe bakareka kwihishahisha.”

Ubuyobozi bw’abamotari mu Karere ka Rusizi buvuga ko hari ubwo abasekirite bagenda batambaye imyambaro
ibaranga bari gushakisha abafite amadeni batarishyura birinda ko bajya bababona bakabihisha.

Abamotari basabwe ko igihe hari uwafashwe aho kugira ngo arwane  n’uwamufashe yajya abimenyesha umuyobozi wa Koperative abarizwamo cyangwa ukuriye urwo rwego bakamenya uwabafashe niba abyemerewe.

BASHIRAMAKENGA Erneste umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka
Rusizi Yagize ati “Umusekirite aba yatumwe turahari ngo tumufashe aho kugira ngo arwane
n’uwamufashe yaza akatwegera akatubwira ko mfashwe n’umuntu ntazi,dufite ikibazo cya uniform twari
twakigejeje muri FERWACOTAM bari bagihaye umurongo imyenda turayigura nuko itari yaza,ibyo guhisha
ikarita ni ikosa iyo aje hano turabimuhanira nk’ushinzwe imyitwarire wabikoze.”

- Advertisement -

Mukarere ka Rusizi habarirwa amakoperative y’abamotari atandatu umubare w’anyamuryango bayo
ugenda uhindagurika kubera kuva muri kano karere bajya mu mujyi wa Kigali abandi bakava muri uwo mwuga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Rusizi