Igiciro cya gaz cyagabanutse ikilo ntikigomba kurenza Frw 1,260

webmaster webmaster

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwashyizeho igiciro ntarengwa cya gaz ku baguzi n’abaranguzi, aho kitagomba kurenza  Frw 1,260 ku bantu bayigura.

Ibiciro bya gaz byinubirwaga n’abanyarwanda batari bake abyagabanuwe arenga 200Frw ku kilo

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021, nibwo RURA yashyizeho ibiciro bya gaz bigomba gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza, 2021.

Igiciro cya gaz ku muguzi wa nyuma ni Frw 1,260 ni mu gihe uranguza gaz atagomba kurenza frw 1,220 ku kilo. Gusa abashyira gaz mu macupa bo ntibagomba kurenza frw 1,151 ku kilo kimwe.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, Dr Ernest Nsabimana, avuga ko kuzamuka kw’igiciro cya gaz byatewe n’uko no ku ruhando mpuzamahanga naho byazamutse, gusa ngo nyuma yo kugarina na Leta basanze igiciro gikwiye kuba cyagabanuka.

Ati “Kuva aho gaz ikoreshwa mu guteka ituruka, urugendo ikora kugera ku cyambu cya Mombasa ibyo byose byarebweho dusesengura icyakorwa, gusa ubu byagaragaye ko igiciro hagira igihindukaho nk’uko bizatangira gukurikizwa kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021.”

Aho yagize ati “Igiciro kimaze igihe kizamuka kizamuka cyane ndetse ibiciro ugasanga ntibisa mu gihugu hose. Ubu twari ku mafaranga y’u Rwanda 1,500GFrw ku mpuzandengo, mu gufatanya n’inzego zitumiza gaz ikoreshwa mu guteka, twaricaye dusanga gaz ikilo kimwe kigomba kuba 1,260Frw mu gihugu hose. Wasanganga igiciro kiri hejuru bivuze ko uwari ufite gaz y’ibiro bitatu hagabanutseho amafaranga 720Frw, ku bilo bitandatu hagabanutseho 1,440, ibiro 12 hagabanutseho Frw 2,280 ibiro 15 hagabanutseho Frw 3,600 naho ibiro 20 havuyeho frw 4,800. Abasanzwe bakoresha gaz cyane ku buryo bakoresha gaz y’ibiro 50 igiciro cyagabanutsweho Frw 12, 000.”

Ibi biciro bishya bya gaz byashyizweho mu gihugu hose.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete  avuga ko impinduka yo kugabanya ibiciro bya gaz bijyana na gahunda ya Leta yo guca ikoreshwa ry’ibiti mu bikorwa byo guteka mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Iyi mpinduka ijyana na politike y’igihugu yo kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti, twihaye intego y’uko 79% ikoresha inkwi n’amakara yagabanuka  ikagera kuri 42% kugeza mu 2024. Mu cyaro baracyacanisha inkwi, twashyizeho bio-gaz aho abantu bayikoresha bageze ku bihumbi 10, dushyiraho amashyiga ya rondereza kandi ubu dufite gahunda yo kuzigeza ku bantu hafi miliyoni ebyiri.”

- Advertisement -

Gahunda ya Leta ni uko amashuri yose acumbikira abanyeshuri, amagereza, ibigo bya Polisi na Gisirikare bakoresha bio gaz mu bikorwa byo guteka, gusa Polisi n’Ingabo n’amwe mu magereza iyi gahunda bayigeze kure bifashisha bio gaz mu bikorwa byo guteka.

Ibiciro bishya byakiriwe neza n’Abanyarwanda basanzwe bifashisha gaz mu buzima bwabo bwa buri munsi igihe batetse.

Hashize iminsi itari mike abaguzi ba gaz bagaragaza ishavu kuri Leta ko itagize icyo ikora benshi basubira kuri gakondo bagacana inkwi n’amakara kuko gaz yo yahenze.

Byatumye Abadepite babaza Minisitiri w’Intebe icyo Guverinoma iteganya kuri iki kibazo kizamuka rya gaz yifashishwa mu gucana, maze Minisitiri Edouard Ngirente avuga ko bitarenze iminsi icumi bazaba bavugutiye umuti iki kibazo.

Mu mpera za 2016, abakoresha gaz yo guteka  bari kuri 2.4%, kugeza mu mpera za 2020 bari bamaze kugera kuri 5.6%, ibi ngo bigaragaza uburyo abantu bari batangiye kwitabira iyi gahunda yo gutekesha gaz.

Minisitiri Gatete avuga ko uku kugabanya ibiciro bya gaz  bituma imifuka ibihumbi 61 y’amakara yinjiraga mu Mujyi wa Kigali igabanuka.

Ati “Iki giciro kiragaragaza ko bihendutse gukoresha gaz kuruta amakara, nitwongera kubyibutsa Abanyarwanda barabibona kuko bazi igiciro cy’amakara na gaz kandi biradufasha gutuma n’abandi bahagurukira gukoresha gaz.”

Leta ngo ikomeje gukora ibishoboka byose ngo igiciro cya gaz cyo guhenda umuguzi cyangwa ucuruza kuko buri wese yishyiriragaho igiciro ashaka.

Amb Claver Gatete yavuze ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka ngo gaz methane icukurwa mu Kivu ibe yakifashishwa mu guteka aho guhora amaso ahanzwe kuri gaz iva hanze bituma ibiciro mpuzamahanga bigira ingaruka ku Banyarwanda uko bihinditse.

Iki giciro cya gaz cyashyizweho kikazajya kivugururwa buri kwezi, RURA ivuga ko igiciro kizajya kigenwa bigendanye n’impinduka zabaye ku rwego mpuzamahanga kuri gaz yifashyishwa mu guteka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW