Mu mwiherero w’iminsi 2 Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abafatanyabikorwa bako bamaze biga ku iterambere ry’abaturage, izi nzego zivuga ko mu bibazo bibahangayikishije ku isonga haza ikibazo cy’abana barenga 2000 bamaze ukwezi batiga.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko bateguye uyu mwiherero kugira ngo bashyire imbaraga mu kuzamura Imibereho y’abaturage.
Nahayo yavuze ko bifuza ko mu gihembwe cya 2 abo bana bose bazaba basubiye mu ku ishuri.
Yagize ati:”Twamenye amakuru ko hari bamwe baretse kwiga bitewe no kujya gukorera amafaranga.”
Uyu Muyobozi yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, n’amasibo ku rwego rw’Imidugudu kugira ngo barebe izindi mpamvu zaba zituma abana banga kwiga kandi Leta yarashyize ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri.
Twagirayezu Callixte wari Umuyobozi wa JADF ucyuye igihe mu Karere ka Kamonyi avuga ko mu bindi bibazo bifuza kwitaho harimo kubakira amacumbi abarenga 200 bafite inzu zitameze neza, abandi bakaba bafite izidakinze.
Yagize ati:’Turashaka gukemura ikibazo cy’abana bataye ishuri icyo abararana n’amatungo ndetse n’igwingira ry’abana.”
Twagirayezu yavuze ko mu nkingi y’Imibereho y’abaturage, haboneka ibibazo bitari bikeya bikibangamiye abaturage, ugereranyije n’ibiri mu zindi nkingi.
Perezida mushya w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, Semugaza Tharcisse, avuga ko bagiye kwita kuri ibyo bibazo, bahereye ku mihigo buri muryango utari uwa Leta washyize mu mihigo y’Akarere.
- Advertisement -
Yagize ati:”Ibimaze gukorwa nibyo byinshi, turizera ko ibibazo bibangamiye abaturage harimo n’ikibazo cy’abana batiga bizakemuka.”
Uyu mwiherero w’iminsi 2, barawusoza buri muryango wose wiyemeje gushyira mu bikorwa ibiteganyijwe gukorwa mu gihembwe cya 2.
Abo bana barenga ibihumbi 2 banze kugaruka ku ishuri kuva mu ntangiriro z’ukwezi ku gushyingo mu mwaka wa 2021.
Umubare munini w’abataragarutse ku ishuri bakaba ari abiga mu mashuri abanza.
UMUSEKE.RW
MUHIZI ELISEÉ