Kamonyi: Miliyoni 190Frw zahawe abacuruzi baciriritse basubijwe inyuma na COVID-19

webmaster webmaster

Abarenga 200 bakora umwuga w’ubucuruzi mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kamonyi bamaze guhabwa inguzanyo ya miliyoni 190Frw yatanzwe mu Kigega Nzahurabukungu igihugu cyashyizeho ngo kizahure abahombejwe n’ingaruka za Covid-19.

Uwampfisoni Rosine wafashe inguzanyo ya miliyoni avuga ko ubucuruzi bwe butangiye kuzamuka

Bamwe mu bahawe iyo nguzanyo bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubucuruzi bwabo, bagera ubwo barya n’igishoro bari barashoye muri ubwo bucuruzi.

Uwampfisoni Rosine wafashe inguzanyo ya miliyoni imwe, avuga ko mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda bari batunzwe n’umurimo w’ubucuruzi, ariko gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu bihe bitandukanye yatumye imirimo bakoraga ihagarara.

Uyu mucuruzi yavuze ko muri gahunda ya Guma mu Karere na Guma mu Rugo, bamaze igihe badakora biba ngombwa ko bakoresha amafaranga yari kuri konti zabo ararangira.

Yagize ati: ”Kiriya Kigega Nzahurabukungu cyaradufashije, turabona ubuzima bwongeye gusubira mu buryo. Ubu natangiye kwishyura.”

Muyenge Vincent wo mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko inguzanyo ya miliyoni imwe yagurijwe ivuye mu Kigega Nzahurabukungu ari nziza, ariko agasaba ko yakongerwa ikagera kuri miliyoni 3Frw nibura.

Ati: ”Badufashe bazongere umubare w’inguzanyo abacuruzi basaba, ive kuri miliyoni imwe igere kuri miliyoni 3Frw nibura.”

Muyenge avuga ko COVID-19 yaje gutuma muri butiki ye nta gicuruzwa na kimwe gisigaramo kuko atakoraga

Umucungamatungo w’Umurenge SACCO mu Murenge wa Gacurabwenge, Uwizeyimana Christine yabwiye Umuseke ko kuva mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2021, bamaze guha abantu 50 inguzanyo, barimo abantu ku giti cyabo n’amakoperative.

Yagize ati: ”Abayahawe bazishyura mu gihe cy’imyaka ibiri kandi ku nyungu nkeya.”

- Advertisement -

Uwizeyimana yavuze ko hari abarenza italiki abandi bishyuriraho, ariko nta n’umwe urarenza ukwezi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel avuga ko kuva aho iki Kigega Nzahurabukungu kigiriyeho, abarenga 200 bakora imirimo y’ubushabitsi (Business) bamaze guhabwa inguzanyo ya miliyoni 190Frw.

Ati: ‘‘Uko bazagenda bishyura neza, nibyo bizatuma yiyongera abayasaba bagahabwa menshi bifuza gukoresha.”

Abasabye inguzanyo mu Kigega Nzahurabukungu bazajya bishyura 8% y’ayo bahawe.

Umucungamutungo w’Umurenge SACCO mu Murenge wa Gacurabwenge Uwizeyimana Christine avuga ko abamaze guhabwa inguzanyo batangiye kwishyura neza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko uko abahawe inguzanyo bazagenda bishyura aribyo bizatuma umubare urushaho kuzamuka.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.