Karongi: Arakekwaho kwica umukobwa wamuhaye amafaranga ngo bashakane

webmaster webmaster

Umusore wo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka  Karongi n’abandi basore babiri bari mu maboko y’ubutabera nyuma y’urupfu rw’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 22 umurambo we watowe mu ishyamba yaraciwe umutwe.

Muhawenimana Valentine w’imyaka 22, yiciwe mu Kagari ka Kabuga, Umudugudu wa karambo, yari yabuze tariki 30 Ugushyingo, 2021 ariko ku Cyumweru tariki 05 Ukuboza, 2021 asangwa yarishwe.

Ukekwa bwa mbere ni umusore witwa Habamahirwe Emile bivugwa ko yari yarateye inda uriya mukobwa, wishwe.

Niyonsaba Cyriaque Umunyamabanga Nshingangwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano yabwiye Umuseke ko amakuru ahari ari uko umukobwa yari yahaye umusore (uriya Habamahirwe), Frw 300, 000 nyuma yo kumusaba ko babana nk’umugabo n’umugore umusore akavuga ko nta kintu afite ku mufuka.

Habamahirwe amaze gusingira iryo faranga, ngo yaje gukundana n’undi mukobwa.

Nyakwigendera Muhawenimana yaje kwegera Habamahirwe amubwira ko atwite, undi ngo ntiyabyemera. Ku wa 30 Ugushyingo, 2021 ubwo umukobwa yaburirwaga irengero, ababyeyi be bagiye kubaza uwo muhungu bari bazi ko bakundana, aho umukobwa wabo yagiye.

Umuhungu ngo yababwiye ko umukobwa yamubwiye ko yagiye gushaka umugabo i Gisanyi.

Nyuma y’aho umurambo ubenetse mu ishyamba rya Leta, abitwa Nsabima Bunani na Muragijimana Jean d’Amour batawe muri yombi, bikekwa ko Habamahirwe yabaguriye, akabaha Frw 80, 000 ngo bice uwari umukunzi we wa kera, bamuca umutwe bamuta mu muri iryo shyamba.

- Advertisement -

Aba bose uko ari batatu bahise bafatwa ku Cyumweru, umurambo ukimara kuboneka.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabono mu Karere ka Karongi, Niyonsaba Cyriaque asaba abaturage kwirinda amakimbirane ageza aho abantu bicana, agasaba abaturage kwegera ubuyobozi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGOBOKA Sylvain /UMUSEKE.RW