Kigali: Abafite utubari duciriritse bagowe no kuzuza ibisabwa ngo bakomorerwe gukora

webmaster webmaster

Abafite utubari duto n’uduciriritse mu Mujyi wa Kigali barasaba gushyirirwaho amabwiriza aborohereza gukora nk’abandi bacuruza agasembuye kuko bo byabayereye ihurizo kuzuza ibisabwa na RDB na MINICOM. Muri byo harimo umukozi ugenzura uko abantu bashyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19.

                                                                      Ibiro by’Umujyi wa Kigali

Hashize amezi arenga abiri utubari dukomorewe nyuma y’amezi 18 dufunze. bamwe barakomorewe barakora abandi ntibarafungurirwa kugeza ubu, gusa hari bamwe bafite utubari duto n’uduciriritse bahisemo gukora kandi nta
burenganzira bahawe bwo gukora. Bahuriza ku kuba barabitewe nuko batabasha kuzuza ibisabwa n’amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari.

Amabwiriza yasabaga abafite utubari kugira icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byabo bitangwa n’inzego bireba, gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki no kugira umukozi ushinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse abakozi bose bagapimwa buri minsi 14.

Kuzuza ibisabwa biragoye….

Bamwe mu bacuruzi bato b’utubari baganiriye n’UMUSEKE bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko batakirirwa bajya gusaba uburenganzira kuko batakuzuza ibisabwa n’amabwiriza, ariyo mpamvu bahisemo gukora bihishe.

Uyu afite akabari gaciriritse mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, ariko akora acunganwa n’abayobozi kubera kudakomorerwa.

Asobanura uko yagiye abihanirwa, agira ati “Babanje kumfatira hanze nicaranye n’abantu bane bamfungira ukwezi ndetse ntanga amande y’ibihumbi ijana (100,000Frw). Ubwa kabiri banciye amande y’ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw) kubera umuntu bari basanze afite inzoga, nyuma madamu wanjye nawe bamusanzemo akora bamuca andi ari nako bamfungiye ukwezi.”

Akomeza asaba ko bakoroherezwa  nabo bagakora. Ati “Urakora ariko udatekanye. Reba amezi abiri bamfungiye narahombye kuko amafaranga nari natse kuri SACCO ntiyungutse, ahubwo nagiye ku kurwana no kwishyura. Ntakundi twahisemo kwicecekera tugakora bucece, gusa kubona ibyo badusaba biragoranye.”

Kimwe n’undi mucuruzi muto w’akabari muri aka kagari ka Nyamabuye, we nubwo atemeye kugira byinshi avuga, gusa yemera ko nawe bigeze kumuca amande y’ibihumbi 50, afite ahantu agurishiriza icyo kunywa ndetse n’icyokezo. Nawe ahamya ko adafite ubushobozi bwo kuzuza ibisabwa na Minicom na RDB.

Undi ukorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo, ngo yahisemo gushyiramo utuntu duke turibwa kugira ngo abone uko yicururiza icyo kunywa.

- Advertisement -

Ati “Urajijisha ugashyiramo utuntu twa biswi n’utundi two kurya baza bakagirango ni butike, utabikoze utyo ntiwabona uko ukora kuko ibisabwa ku tubari ntabyo twabona. Ubu se niba nkoramo ndi umwe ndazana abo bakozi bandi mbahembe iki?’’

Nibakurikize amabwiriza…

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, Ndanga Patrice, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko nk’abafite mu nshingano gukomerera aba bafite utubari bamwe batakomorera utujuje
ibiteganywa n’amabwiriza.

Agira ati “Niba ugiye ahantu ugasanga umuntu inzu ye nta madirishya igira, aho abantu banywera ni icyumba cya metero ebyiri kuri ebyiri, ntaho wahera umukomorera.”

Ndanga Patrice akomeza  avuga ko bakomeje kureba abantu bafunguye utubari kandi batarakomorewe kuko gukora bihishe bituma abantu banywa bacucitse, ibintu byatuma Covid-19 ikwirakwira. Agaha inama abafite igishoro gito kwibumbira hamwe bagashaka aho gukorera hujuje ibisabwa na RDB.

Ati “Ufite ubushobozi buke yagakoze ibijyanye n’igishoro cye kuko utubari tugengwa n’amabwiriza yashyizweho na RDB, ntago twakemerera umuntu gukora ashyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Bakwiye kwiyegeranya ari nka batatu bagashaka aho gukorera hujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga akabari harimo n’inzu nini yagutse.”

Ubukene burakomanga!

Impuguke akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, ahamya ko kuba hari abo bafite utubari duciriritse batarakomorerwa ngo bakora nk’abandi biteza igihombo harimo ubushomeri.

Abisobanura agira ati “Abo bantu iyo bakoraga ibyo bintu byabyaraga inyungu kuri bo ndetse n’abandi, niba akabari gaciriritse ntikabashe gufungura hari ababura akazi kandi ibyo byose byasubiza umuntu mu bukene. Niba gafite ahantu bokereza burushete ariko akaba adakora bivuze ko atakijya kurangura ihene yotsaga, uzicuruza yabuze abakiriya. Aho arangurira amakara n’inzoga nabo babuze umukiriya.”

Akomeza abagira inama agira ati “Abo bantu bibumbiye hamwe bakandikira Leta ikibazo cyaganirwaho. Twarabibonye abakora muri restaurent ubwo binubira gufunga saa kumi n’ebyiri bavuga bati nibwo abantu baba baje gushaka ibyo kurya bavuye mu kazi, byarakosowe baroroherezwa. Nabo kwishyira hamwe bakumvikanisha ikibazo cyabo Leta yacyumva kuko iba igamije kurinda ubuzima’’.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeli 2021, yanzuye ko utubari dufungurwa, maze ku wa 23 Nzeli 2021, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) basohora amabwiriza agenga ifungura ry’utubari.

Impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka asanga hakwiriye kubaho korohereza abacuruzi b’utubari duciriritse bakongera gukora
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW