Abantu bane barimo umugore umwe n’abagabo batatu bari batuye mu Kagari ka Kimihurura, mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bitabye Imana hakaba hakekwa inzoga banyoye bishimira umunsi mukuru wa Noheri kuba nyirabayazana w’urupfu rwabo.
UMUSEKE wamenye amakuru ko bitabye Imana mu masaha ya mu gitondo mu bihe bitandukanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza, 2021 bikekwa ko banyoye inzoga nto zipfundikirwa zirimo ikinyabutabire cya ethanol bakarenarenza urugero.
Kugeza ubu usibye abitabye Imana, hari abandi batatu barwariye mu Bitaro bya Kacyiru bari gukurikiranwa n’Abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimihurura, Ruzibiza Wilson yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ndetse n’inzego zishinzwe iperereza ziri gushaka intandaro nyirizina y’urupfu rwabo.
Ruzibiza yavuze ko batangiye bagaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo guhuma no kuribwa mu nda.
Yagize ati “Hari utuyoga twa macye bajya bagurisha dupfundiye tugura 300frw, 400frw. Abantu bagiye bapfa bagiye bagaragaza ikibazo cyo guhuma no kuribwa mu nda, kenshi bijya bikunda kugaragara ku bantu banyoye ibintu birimo ethanol.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya banywa ibinyobwa byujuje ubuzirange kandi bakarangwa n’ubushishozi.
Yagize ati “Turabasaba ko bakwiye kunywa ibifite ubuziranenge mbere yo kwishimira no gutwarwa n’iminsi mikuru, bakirinda kunywa ibintu bishobora kuba bidasanzwe. Turasaba abantu kwitondera ibyo basanzwe banywa, bakanashishoza kuko iminsi mikuru ntibivuze kwiyahuza ibisindisha.”
- Advertisement -
Uyu muyobozi yirinze kuvuga byinshi ku bavuga ko bariya bantu baba barozwe, avuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyabishe.
Umuvugizi w’Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu.
Yagize ati “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora iperereza ngo rumenye intandaro y’urupfu rwa bariya bantu. Kugeza ubu ni bane bitabye Imana.”
Dr Murangira B.Thierry yirinze gutangaza icyo iperereza ryibanze rigaragaza.
Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW