Kwihinduranya kwa COVID-19, Ibyaranze 2021 umwaka w’amatsiko ukaba urujijo kuri benshi !

webmaster webmaster

Kuva mu mwaka wa 2020 icyorezo cya Coronavirus cyaza mu Rwanda , hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zo kugikumira hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya cyo.Icyo gihe abantu basabwe kuguma mu rugo gusa abatanga serivisi z’ibanze barakomorerwa.

Abanyarwanda basabwe gkwikingiza mu rwego rwo guhangana na Covid-19

Ni umwaka washaririye abari bafite ibirori birimo ibitaramo kuko hafashwe umwanzuro ko biba bihagaze nubwo hageze igihe bigakomorerwa.

Abakora ubucuruzi nabo bari mu batanga serivisi za ngombwa barakomorewe ariko basabwa gukora ari bacye basimburana hagamijwe kwirinda ko hagira uwandura cyangwa akanduza COVID-19.

2021 Umwaka wari ufitiwe amatsiko ukaba urujijo kuri benshi…

Nubwo uko bwije n’uko bukeye igihugu cyafataga ingamba zo gukumira COVID-19, nacyo niko cyihinduranyaga , bishyira benshi mu rujijo no gutakaza amahirwe amwe na mwe .

Bidatinze muri Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hageze ubwoko bushya bwihinduranyije bwa Delta, bunandura vuba kandi abarwayi ubu burwayi bakaremba cyane. Ni ibintu byarushisheho gushyira mu bwoba no mu rujijo benshi , bibaza iherezo ry’iki cyorezo hakaba na bamwe batebyaga bavuga ko ari nka filime z’uruhererekane “series”.

Kuwa 25 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ubuzima,Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu Rwanda hari hamaze kugera ubwoko butatu bushya bwa Virus yihinduranyije.

Icyo gihe yavuze ko mu bipimo byafashwe mu tugari 161 mu Mujyi wa Kigali,ku matariki ya 17,18,23 Nyakanga 2021, byagaragaye ko abantu 3965 banduye COVID-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu bipimo byafashwe, abagera kuri 56% basanganywe Delta[yagaragaye bwa mbere mu Buhinde], abandi 20.2% basanganywe SARS-CoV-2 yakomotse muri Wuhan .Ibindi bipimo bingana na 1.6% ni ibya virus yihinduranyije ya Beta ,iyi yabonetse bwa mbere muri Afurika y’pfo.ndetse n’ibipimo bingana na 0.4% bya Virus ya B.1.526,izwi nka Eta yabonetse bwa mbere mu Bwongereza.

- Advertisement -

Hari kandi ibipimo 15.7% by’abasanganywe iyitwa Eposilon yagaragaye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Califonia .Hari kandi n’ibindi bipimo 5.4% bya Virus itazwi .

Minisitiri Ngamije icyo gihe yatangaje ko ubwiganze bw’abarwaye COVID-19 ari abafite Delta.

Omicron yahinduye ibintu…

Nk’uko byagenze ubwo muri 2019 ku Isi hadukaga COVID-19 itangiriye muri Wuhan, nta wukeka ko yazagera mu Rwanda, ni nako byagenze ubwo Virus yihinduranyije ya Omicron yageraga muRwanda.

Tariki ya 24 Ugushyingo 2021 ni bwo ubu bwoko bushya bwa Covid bwamenyeshejwe bwa mbere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu makuru yari avuye muri Afurika y’Epfo.

Mu Kuboza 2021 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye ubwoko bushya bwa Omicron , yabonetse mu bagenzi ndetse n’abahuye nabo. Ni virus izwiho gukwirakwira vuba mu bantu benshi.

Icyo gihe nyuma yaho ubu bwandu bugaragariye, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, yafashe ingamba zitandukanye zikumira ubu bwandu. Ibitaramo by’umuziki byarahagaritswe, ingendo zirabuzwa mu gihugu hose guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo kandi ibikorwa byemerewe bigafunga saa tanu z’ijoro, gusa mu bihe bitandukanye ingamba zagiye zivugururwa.

Abanyarwanda basabwe kwikingiza urukingo rushimangira…

Mu Rwanda kimwe na handi ku Isi , urukingo rwa Coronavirus rwabaye nka kimwe mu bisubizo byazimya ubwiyongere bukabije bw’ubwandu.

Ubusanzwe umuntu yari yemerewe gufata inkingo ebyiri kugira ngo agire ubudahangarwa bw’umubiri. Nyamara Omicron isa nk’iyahinduye ibintu kuko abantu basabwe kwikingiza urukingo rwa Gatatu rushimangira kugira ngo umuntu abe afite ubudahangarwa.

Abahabwa uru rukingo ni abageze mu zabukuru ,abafite indwara zitandura cyangwa abantu bamaze amezi atatu bahawe inkingo ebyiri. Ndetse ku bakingirwa byavuye ku bantu bafite imyaka 18 bigera ku bafite 12 hagamijwe kwirinda COVID-19.

Ingamba zikomeye zarafashwe… 

Guverinoma kandi yafashe ingamba zitandukanye zikumira Omicron ndetse Abanyarwanda basabwa kwikingiza ku bwinshi.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2021 yafashe ingamba zitandukanye zatangiye kubahirizwa kuwa 20 Ukuboza 2021 ko abajya mu kabari ,Resitora,imihango yose ibera mu nsengero mu Mujyi mu wa Kigali n’indi Mijyi yunganira Kigali bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Ibi bivuga ko abatega imodoka bajya banava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Mijyi yunganira Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Magingo aya,Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, yerekana ko abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ari 7,629,877, abahawe inkingo zombi bo ni 5,435,180 , mu gihe abamaze guhabwa urushimangira ari 130,158 .

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW