Umuhanzi Mani Martin yasusurukije abari mu birori by’isabukuru y’imyaka 73 ishije hashyizweho itangazo ry’amahame y’uburenganzira bwa muntu, uyu muhanzi akaba yishimiwe n’abari muri ibi birori aho bahagurutse bakifatanya nawe kuririmba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2021, muri Serena Hotel, nibwo uyu muhanzi yaririmbye muri uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye harimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Solina Nyirahabmana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinze itegeko nshinga n’andi mategeko.
Mani Martin niwe wabimburiye uyu muhango aho yatangiye aririmba indirimbo ye “Amahoro”, ni indirimbo ishishikariza abantu kubaha amahoro. Iyi ndirimbo ihura n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kureshya: Kugabanya ubusumbanye, guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”
Nyuma yo gutangiza ibi biror Mani Matrin aririmba, hakurikiyeho ijambo ry’ikaze ry’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire.
Mu ijambo rye aha ikaze abanyacubahiro n’abandi bari bitabiriye ibi birori, Mukasine Marie Claire, yavuze ko uyu munsi wibutsa ko uburenganzira bwa muntu bukwiye kubahirizwa ndetse uburenganzira bwa muntu bukaba ishingiro ry’amahoro. Ashimira uyu muhanzi Mani Martin ku ndirimbo ye yari amaze kuririmba “Amahoro” ikangurira abantu kuba mu mahoro ndetse n’akamaro kayo.
Nyuma y’ijambo ry’ikaze ry’umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mani Martin yongeye guhamagarwa ku rubyiniro maze we n’itsinda ryamufashaga bahera ku ndirimbo Mama Afurika. Bamaze kuririmba iyi ndirimbo yasabye abari muri ibi birori guhaguruka bakifatanya nawe. Maze akurikizaho indirimbo Afro aho abantu bari bishimiye uyu muhanzi.
Mani Martin akaba ari nawe wasoje ibi birori ataramira abari babyitabiriye.
Uyu muhango kandi ukaba wari witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, harimo uhagarariye, Marroc, Sweden, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abandi banyacubahiro barimo umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda n’abandi bafite aho bahuriye n’uburenganzira bwa muntu.
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste / MUSEKE.RW