Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yafashije imbunda hasi asubira mu biro

webmaster webmaster

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia byatangaje ko Dr Abiy Ahmed yasubiye gukorera mu biro ku murwa mukuru nyuma y’igihe cy’ibyumweru bibiri ari ku rugamba.

Dr Abiy Ahmed avuga ko hari “Abazungu n’Abirabura” bari gufasha inyeshyamba (archives)

Minisitiri w’Intebe Dr Abiy itangazo risubiramo amagambo ye, ko yagarutse mu biro nyuma yo kurangiza igice cya mbere cy’urugamba.

Yari amaze iminsi ari ku rugamba kuva mu matari ya nyuma y’ukwezi k’Ugushyingo, 2021 intambara yatangijwe n’abarwanyi baharanira kwigenga kw’Intara ya Tigray mu mwaka ushize.

Hari hashize igihe inyeshyamba zigera amajanja umurwa mukuru Addis Ababa ariko aho Minisitiri w’Intebe akuyemo ikote na karavate akambara gisirikare ingabo za Leta zigaruriye uduce twinshi twari twafashwe n’inyeshyamba.

Dr Abiy Ahmed mu itangazo risubiramo amagambo ye yagize ati “Urugamba ntabwo rurangiye. Dufite utundi duce tutarabohozwa. Tugomba gushaka igisubizo kirambye kugira ngo twereke umwanzi wadukoze mu jisho ko atakiri ikibazo kuri Ethiopia.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akigera mu biro bye yanditse kuri Twitter ko ashyigikiye igitekerezo cy’abandi Bayobozi ba Africa basaba ko umugabane utuwe na miliyari 1.3 na wo ugira umwanya uhoraho mu Kanama gashinzwe Amahoro ku isi.

Ati “Ibibazo n’imyanzuro bireba umugabane ntabwo byakomeza kwigwaho hatari umuntu uwuhagarariye.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -