Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ba Mudugudu bashya basabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko rwajya rubasobanurira impamvu yashingiweho abakekwaho ibyaha barekurwa.
Ibi babibwiye inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’izifite ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’iyubahirizwa ry’uburinganire mu nshingano.
Mu biganiro byabahuje ba Mudugudu bavuga ko iyo ukekwaho icyaha bamutanzeho amakuru kuri RIB agafungwa, bongera kumubona arekuwe bigateza umwuka mubi mu Mudugudu kuko agaruka abigambaho ko ibyo bakoze nta gaciro bifite.
Bakifuza ko bajya bahabwa ibisobanuro ku cyashingiweho kugira ngo ukekwaho icyaha arekurwe.
Umukuru w’Umudugudu wa Bandora mu Kagari ka Nyagasozi, mu Murenge wa Mushishiro, Nezerwa Marius avuga ko uwo twatanzeho amakuru ukekwaho icyaha bamufata bakamushyikiriza ubugenzacyaha, batongera kumenya impamvu kuko iyo arekuwe aza abishima hejuru bikabatera ipfunwe mu baturage bayoboye.
Yagize ati: ‘Twebwe ntabwo dushinzwe gukora iperereza, usibye gutanga amakuru y’ukekwaho icyaha, abarishinzwe bagombye kujya baza mu Mudugudu kutubwira impamvu yatumye afungurwa.”
Nezerwa akavuga ko icyo bakeneye ari ukumenya ngo uwabaye umwere byagenze bite, uwahamwe n’icyaha we yakatiwe igifungo gishingiye ku yihe ngingo kuko ubumenyi babifiteho budahagije.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, mu bugenzacyaha.
Rangira Anicet yavuze ko iyo umuntu atanzweho amakuru akekwaho icyaha, kumufunga bisaba ibimenyetso byuzuye bituma agezwa imbere y’ubushincyaha.
- Advertisement -
Rangira avuga ko mu gushakisha ibimenyetso, ukekwaho icyaha ashohora gukurikiranwa adafunze cyangwa afunze bitewe n’impamvu zitandukanye urimo gukora iperereza afite zirimo n’inyungu z’ubutabera.
Ati:”Abatanga amakuru ku bantu bakekwaho icyaha bakwiriye kubikora mu ibanga batabishyize ku mugaragaro”
Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rushinzwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire Rwabuhihi Rose, avuga ko kuba ari abayobozi bashya batowe n’abaturage bagomba kugira ubumenyi bw’ibanze butuma buzuza inshingano zabo neza.
Rwabuhihi akavuga ko Umuyobozi yagombye kuba afite ubumenyi buhagije bwo gusobanurira abo ayobora.
Ati:”Tugiye gusuzuma iki cyifuzo cya ba Mudugudu tuzakiganiraho n’inzego zitandukanye kuko gifite ishingiro”
Gusa uyu Muyobozi akavuga ko abaturage bagombye kumva ko uwatanzweho amakuru wese, agomba gufungwa”
Muri ibi biganiro Abakuru b’Imidugudu 331 bibukijwe ko mu buhinzi, ubworozi, mu mashuri no mu buzima ihame ry’uburinganire rigomba kuba ryubahirizwa.
Mu ngamba zafashwe, ba Mudugudu bemeye ko bagiye gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutangira amakuru ku gihe, no gushyikiriza inzego z’ubugenzacyaha abantu bakekwaho gusambanya abangavu, kuko ibi bibazo bimaze gufata intera ndende aho batuye.
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga.