Ngororero: Umuforomokazi yasanzwe aho acumbitse yapfuye

webmaster webmaster

Nyirahabimana Violette w’imyaka 40 y’amavuko wari umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Rususa mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa yasanzwe aho yari acumbitse yashizemo umwuka.

                                                                   Akarere ka Ngororero mu ibara ritukuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Ukuboza 2021, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rususa nyuma yo kubona umukozi ataje mu kazi akamutumaho umuntu kuko atitabaga telephone, nibwo amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi rwamenyekanye nyuma yo kwica urugi bagasanga aryamye ariko yapfuye.

Nyakwigendera kuri iki  Cyumweru yakoze akazi uko bisanzwe, maze arataha ajya aho acumbitse, gusa umugabo we aramuhamagara kuri telephone ntiyitaba, asaba umuntu kujya ku mumurebera ariko agezeyo aramubura anamuhamagaye nabwo ntiyitaba maze undi amubuze arataha.

Gusa muri iki gitondo nyuma yo kutitaba telephone nibwo yasanzwe aho yari acumbitse yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel yahamirije UMUSEKE iby’uru rupfu ry’Umuforomokazi.

Ati “Mu gitondo ku Kigo Nderabuzima umuyobozi yabonye ataje ku kazi, atuma umuntu kujya aho yabaga kureba niba atarwaye, undi agezeyo nibwo yasanze hakingiye imbere, baraduhamagara natwe twitabaza Polisi na RIB bica umuryango dusanga aryamye ku buriri bwe yapfuye.”

Nyakwigendera akaba yabaga mu nzu y’icyumba kimwe na salon, gusa akaba yasanzwe mu cyumba ku gitanda ariho yapfiriye.

Muri salon hari hateretse imbabura iriho n’ibiryo yari atetse, hagakekwa ko iyi mbabura yaba yagize uruhare mu gutuma abura umwuka byamuviriyemo urupfu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba kishe nyakwigendera. Kugeza ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe ibizamini.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anasaba aho bishoboka ko abantu bajya bashaka abo babana mu nzu.

Yagize ati “Ndabanza kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera kuko twabuze umuntu kandi nabo nuko ni ibintu byatunguranye. Nubwo bigoye ariko ahantu umuntu aba ntiyakabaye wenyine ahubwo yagashatse undi babana, niba uba wenyine indwara ikagufatirana haboneka utabaza.”

Nyirahabimana Violette yabaga wenyine kuko yari acumbitse hafi y’akazi, akaba yari umubyeyi w’abana babiri, yari yubatse afite umugabo.

Ku Kigo Nderabuzima cya Rususa yakoragaho akaba yari afite inshingano zo kwita ku mibereho myiza. Mu busanzwe nta muntu bari bafitanye amakimbirane kuko bose bari babanye neza nk’uko abamuzi babivuga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW