Kicukiro yahawe igikombe cyo kurwanya Covid-19, Bumbogo ihembwa imodoka

webmaster webmaster

Akarere ka Kicukiro kaje ku isonga mu turere tw’Umujyi wa Kigali mu marushanwa twari tumazemo iminsi yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Akarere ka Kicukiro kakaba kegukanye igikombe naho Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo uba uwa mbere aho wahembwe imodoka.

                                      Akarere ka Kicukiro kegukanye igikombe cyo kurwanya Covid-19

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Ukuboza 2021, nibwo Akarere ka Kicukiro kashyikirijwe igikombe kegukanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Akarere ka Kicukiro kaje ku isonga y’utundi turere tw’Umujyi wa Kigali aho kagize amanota 94.65, gakurikirwa na Gasabo n’amanota 84% naho Nyarugenge iza inyuma y’utundi n’amanota 80%.

Umurenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo niwo wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka mu marushanwa yahuriyemoIimirenge 35 igize umujyi wa Kigali, ni mwigenzura ryakozwe harebwa uko kurwanya Covid-19 byubahirizwa mu ngeri zinyuranye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ashyikiriza ibihembo abahize abandi yavuze ko kuri ubu aribwo inzego zose ku bufatanye n’abaturage bagomba kurushaho kwirinda icyorezo cya Covid-9 ndetse bagashyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kuyirinda.

Uretse Akarere ka Kicukiro kegukanye igikombe ndetse n’Umurenge wa Bumbogo ukegukana imodoka, Imidugudu nayo yarushanyijwe mu buryo bunyuranye aho mu karere ka Gasabo, uwa Rudango mu murenge wa Bumbogo ariwo mudugudu wahize indi n’amanota 96.9%, hakurikiraho umudugudu wa Inyange mu murenge wa Kimironko n’amanota 95.6%, uwa gatatu uba umudugudu wa Gasasa mu murenge wa Kimihurura aho wagize amanota 94.1%.

Mu karere ka Kicukiro umudugudu wa Rukatsa wo mu murenge wa Kigarama niwo wahize indi n’amanota 96.8%, haza uwa Uwakeke nawo wo muri Kigarama n’amanota 94.6% ndetse n’umudugudu wa Muhabura mu murenge wa Kanombe.

Ni mu gihe mu Karere ka Nyarugenge umudugudu wa Ubucuruzi mu murenge wa Muhima ariwo wahize indi muri aka karere n’amanota 98%, ukurikirwa n’uwa Gacaca mu Murenge wa Nyarugenge n’amanota 97% ndetse n’umudugudu wa Kamatamu muri Mageragere wabaye uwa gatatu n’amanota 96.1%.

Umudugudu wabaye uwa mbere muri buri Karere ukaba wahembwe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 2.5Frw, uwa kabiri uhembwa ibihembo bihwanye na miliyoni 1.5Frw uwa gatatu uhembwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 1Frw.

- Advertisement -

Gutanga ibi bihembo bikaba byarakozwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu Mujyi wa Kigali bikozwe n’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Ibihembo ku bahize abandi mu kurwanya Covid-9 bikaba byatanzwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije DIGP Felix Namuhoranye. Aho byatanzwe mu gihe mu gihugu hose Polisi yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Akarere ka Kicukiro kegukanye igikombe kakaba muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 kakaba karakoresheje uburyo bunyuranye harimo ibyapa bishishikariza abantu kwirinda Covid-19, by’umwihariko bifashisha indege ya Kajugujugu yari yanditseho amagambo ashishikariza abantu kwirinda Covid-19  aho yazengurukaga akarere kose cyane ahahurira abantu benshi nk’amasoko n’ahandi.

Aya marushanwa yahuje Uturere tw’Umujyi wa Kigali, Imirenge n’Utugari n’Imidugudu yatangiye tariki ya 13 Nzeri 2021, mu byarebweho mu gutanga amanota harimo ibikorwa ndetse n’udushya twazanywe mu guhangana na Covid-19.

Umurenge wahize indi wa Bumbogo ukaba wahembwe imodoka
Akarere ka Kicukiro kahize utundi muri aya marushanwa kifashishije agashya k’indege ya kajugujugu
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, amaze gushyikirizwa igikombe begukanye
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko urugamba rwo guhangana na Covid-19 aribwo rukeneye imbaraga
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW