Perezida Kagame yashimiye umusanzu w’ubuhinzi wa 25% mu bukungu bw’igihugu

webmaster webmaster

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku banyarwanda ku ishusho y’uko igihugu gihagaze yashimiye abahinzi ku  buryo bihanganye muri iki gihe kitoroshye bagafasha mu gutuma urwego rw’ubuhinzi rutanga umusanzu wa 25% mu bukungu bw’igihugu.

Perezida Kagame yashimye umusanzu ubuhinzi bwatanze mu bukungu bw’Igihugu

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Ukuboza 2021, ubwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagezaga ijambo ku banyarwanda agaragaza uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka wa 2021.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu ijambo rye yavuze ko urwego rw’ubuhinzi ari ingenzi kubera umusanzu rwatanze wa 25% ku bukungu bw’igihugu muri uyu mwaka wa 2021, ashimangira ko u Rwanda rwihagije mu biribwa.

Ati “Urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba ingenzi, aho rwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2021. U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije.”

Perezida Kagame yakomeje ashimira abahinzi uburyo bakomeje kwihangana muri ibi bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19.

Mu bindi Umukuru w’igihugu yagarutseho ni amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yabaye nyuma yo gusubikwa kubera Covid-19.

Avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze batowe bitezweho byinshi cyane cyane kunoza imitangire ya serivise ku baturage.

Ati “Amatora y’inzego z’ibanze yaraye nyuma yo gusubikwa, ubu duteze byinshi ku bayobozi batowe, icy’ingenzi cyane cyane cyane muri byo ni ukunoza imitangire ya serivise ku baturage.”

Perezida Kagame kandi yanagaragaje ko aribyo kwishimira kuba abanyeshuri barabashije gukora ibizamini bya leta nyamara ibintu byinshi byari bifunze ariko bakabasha kwimukira mu kindi cyiciro. Umukuru w’igihugu ashima kuba amashuri yarakoze igihe kinini muri uyu mwaka wa 2021 nyuma y’igihe afunze.

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika Paul Kagame agejeje ku banyarwanda ijambo ry’uko igihugu gihagaze, mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhangayikisha isi n’u Rwanda muri rusange, ibi bigaragazwa nuko imibare y’abandura mu Rwanda ikomeje kwiyongera, ibi bigaterwa n’ubwoko bushya bwihinduranyije bwa Covid-19 bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Amajyepfo, aho abahanga babwise Omicron.

Iri jambo ry’uko igihugu gihagaze ni ubwa kabiri umukuru w’igihugu arigejeje ku banyarwanda igihugu kiri mu bihe bya Covid-19.

Uyu mwaka wa 2021 ubura iminsi ine ngo ugane ku musozo waranze n’ibihe binyuranye cyane cyane ibihe bya Guma mu rugo byabaye inshuro zigera kuri ebyiri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW