Rubavu: Umusore w’imyaka 21 bivugwa ko yari yariyise DPC w’itsinda ry’insoresore zikora urugomo i Rubavu, harimo kwiba no gutera ubwoba abaturage, yarashwe na Polisi ubwo bikekwa ko yari avuye kwiba televiziyo nini.
Mu masaha y’igicuku kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Ukuboza, 2021, nibwo uriya musore bivugwa ko yari afite televiziyo nini (plat TV Screen) avuye kuyiba yarashwe.
Uwapfuye amazina ye ni Niyonsenga Iradukunda w’imyaka 21 y’amavuko, abaturage bahamagaye Radio 10 bavugaga ko yari yarabazengereje yariyise DPC.
Yari kumwe n’abandi bagabo babiri ubwo bahuraga n’Abapolisi mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye urubuga Taarifa.rw ko amakuru y’iraswa ry’uyu musore ari impamo.
Ati: “ …Abapolisi bari kuri patrol [bacunga umutekano] bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, Abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barashe hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamwo umwe arapfa.”
Hari andi makuru avuga ko uriya musore yafashwe n’Abapolisi ariko ashaka kubatera icyuma baramurasa.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko mu nshingano zayo z’ibanze ni ukurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo. CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gushimangira ubufatanye mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kugira ngo tuburizemo icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’umuturarwanda.”
- Advertisement -
Insoresore zitwa Abuzukuru ba Shitani zayogoje Rubavu, nyamara Ubuyobozi buvuga ko bwabahagurukiye.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/rubavu-abagabo-2-bakekwaho-gukebesha-urwembe-abaturage-batawe-muri-yombi.html?fbclid=IwAR02L_mSmK_XWS7lf_HfhLNZbP_rJ345qe7Bse9NtBTuutRVM0wRP4AnHJc
UMUSEKE.RW