Sena yashyizeho komisiyo igiye gucukumbura ibibazo biri mu Midugudu y’icyitegererezo

webmaster webmaster

Sena y’u Rwanda yashyizeho komisiyo idasanzwe igiye gucukumbura ibibazo binyuranye biri mu Midugudu y’icyitegererezo n’indi leta yatujwemo abaturage mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abadafite aho kuba harebwa niba yarahinduye ubuzima bw’abatujwemo.

Sena yashyizeho komisiyo idasanzwe igiye gusuzuma ibibazo biri mu midugudu y’ibyitererezo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Ukuboza 2021, nibwo Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yateranye maze ishyiraho Komisiyo idasanzwe y’abantu batandatu.

Iyi komisiyo yashyizweho igomba kumara igihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa rimwe, ikaba izaba iyobowe na Hon Mureshyankwano Marie Rose.

Hon Mureshyankwano Marie Rose wahawe kuyobora iyi komisiyo idasanzwe yavuze ko mu nshingano z’ingenzi bafite harimo kureba imibereho y’abayitujwemo uko ihagaze ndetse bakanacukumbura bakamenya niba ibikokorwa remezo byari biteganyijwe gushyirwa muri iyi Midugudu byarashyizwemo.

Ati “Iyi komisiyo yashyizweho na Sena izibanda kureba imiterere y’imidugudu harimo ibikorwaremezo biyigize nk’amazi, imihanda, inyubako, imihanda, amavuriro n’ibindi byashyizwemo ngo bihindure ubuzima bw’abayituye.  Ikingenzi nyamukuru kizaba kitujyanye muri iyi midugudu nk’Abasenateri ni ukureba uburyo abatujwe muri iyi midugudu byahinduye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, tukareba ibibazo byaba birimo. Niyo mpamvu tuzareba imibereho yabo, imibanire hagati yabo, niba abana babo biga, niba babungabunga ibikorwa remezo bahawe ndetse tukanareba niba ibikorwa remezo byagombaga gushyirwamo byarashyizwemo.”

Akomeza agira ati “Tuzareba ibiraro by’inka niba byarashyizwemo ndetse n’inka bakazihabwa n’uburyo bicunzwe, ibyo byose tuzibanda mu kureba uko byahinduye ubuzima bwabo.  Ariko tuzanamenya ibibazo biri muri iyo Midugudu nk’uko biri mu nshingano za Sena tugire inama Guverinoma ku cyakorwa kugirango icyatumye iyo Midugudu yubakwa kigerweho nk’uko yubatswe hifuzwako abahatujwe ubuzima bwabo buba bwiza bakanarushaho kwiteza imbere.”

Mu bindi iyi komisiyo izasuzuma harimo ibijyanye n’imibanire y’abatujwe muri iyi Midugudu harebwa uko bakemura amakimbirane n’uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ihagaze. Aba basenateri bazanasuzuma n’uburyo abatujwe muri iyi midugudu y’icyitegererezo basobanurirwa uruhare rwabo mu kwiteza imbere no gufata neza ibikorwaremezo bahawe.

Iyi komisiyo idasanzwe yashyizweho na Sena izamara igihe kigera ku kwezi isura Imidugudu y’icyitegererezo izwi nka IDP Model Village ndetse n’indi Midugudu leta yubatse igatuzamo abatishoboye badafite aho kuba.

Iyi komisiyo idasanzwe yashyizweho na Sena igizwe n’abantu batandatu ikaba iyobowe na Hon Mureshyankwano Marie Rose ikanabamo Hon Nsengiyumva Fulgence,Hon Kanziza Epiphanie, Hon Dr Havugimana Emmanuel ndetse na Hon Uwera Pelagie.

- Advertisement -
Mu byo komisiyo izasuzuma ni ukureba niba ibikorwaremezo byose byarashyizweho

Gahunda yo leta yo gutuza abanyarwanda heza cyane cyane abatishoboye imaze guhindurira ubuzima abanyarwanda batari bake batujwe mu Midugudu y’icyitegererezo yashowemo amafaranga atari make.

Nko mu ngengo y’imari ya 2016/2017 ingo zirenga ibihumbi 30 zari zituye zitatanye zatujwe mu Midugudu naho ingo 2,707 zikurwa mu manegeka. Ni mu gihe mu ngengo y’imari ya 2017/2018  ingo ibihumbi 17 zari zituye mu buryo butatanye zatujwe mu manegeka naho izindi 3,905 zivanwa mu manegeka, ibi byashowemo agera kuri miliyari 15Frw.

Imwe mu Midugudu y’icyitegererezo yubatswe harimo uwa Shyira mu karere ka Nyabihu,uwa Nyundo mu karere ka Rubavu, Umudugudu wa Rugabano mu karere ka Karongi, Umudugudu wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, uwa Gikomero muri Gasabo, hubatswe kandi Imidugudu ya Horezo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga n’indi itandukanye harimo uwa Karama muri Nyarugenge.

Umudugu w’icyitegererezo uheruka kubakwa vuba ni uwa Kinigi mu Karere ka Musanze, ukaba waratashywe  ku wa 4 Nyakanga 2021, aho watujwemo abatishoboye bari batuye mu manegeka . ukaba ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango igera ku 144, aho kuwubaka byatwaye agera kuri 26,611,466,699Frw harimo agera kuri miliyari 8 Frw yubatse inzu zo guturamo, miliyari 1 Frw irenga yashowe mu kubaka ikigo nderabuzima na miliyari zirenga 3 Frw yubatse amashuri. Ndetse n’andi yashowe mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda no kuzana amazi meza.

Abatujwe muri iyi Midugudu bose bahuriza ku kuba ubuzima bwabo bwarahindutse ku buryo bugaragara, nyuma yo kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amazi, amashuri, imihanda, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi niwo uheruka gutahwa vuba
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW