Leta ya Tanzania yatangaje ko igiye kwaka inguzanyo yamafaranga azafasha kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Dares-Salaam,ukazaca I Burundi, Rwanda, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko hakenewe miliyoni esheshatu z’amadolari kugira ngo igice cyimwe cy’uwo muhanda kireshya n’ibirometero 2.561 gitangire gukorwa .
Ibi Perezida Samia Suluhu yabitangaje kuwa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021 mu birori byo gushyira umukono ku masezerano hagati ya Tanzania Railwayz Corporation (TRC) na Yapi Merekez yo muri Turikia aho bumvikanye kubaka 368km kuva Makutupona (Akarere ka Manyoni mu Ntara ya Singhida) kugeza Tabora ku mafaranga angana na miliyari 1.908 zamadolari.
Umukuru w’Igihugu cya Tanzania yavuze ko hadafashwe iyo nguzanyo kugera ku ntego yo kubaka uwo muhanda bitagerwaho.
Kugeza ubu uyu muhanda wamaze gutangira kubakwa aho uri kubakwa mu bice bitatu.
Igice cya Dares-Salam-Morogoro bigeze kuri 95%, Morogoro-Makutupora bigeze 77% ,Mwanza-Isaka 4% ari naho hakenewe gushyirwamo imbaraga.Icyo gice kingana na 1063km.
Perezida w’Inteko Ishingamategeko wa Tanzania, Job Ndugai aheruka kunenga imyenda iki gihugu gifata ku mashyirahamwe cyangwa ku bihugu bisanzwe bigifasha nk’Igihugu kiri mu nzira yAmajyambere.
Tanzania iherutse kwaka kandi umwenda mu kigega mpuzamahanga cya IMF angana na miliyoni 567,2 zamadolari.
Perezida w’Inteko Ishingamategeko ya Tanzania avuga ko igihugu cyishyura umwenda ibihugu buri mwaka ungana na miliyari 10.00 zamadolari.
- Advertisement -
Ku butegetsi bwa Perezida Samia Saluhu Hassan ,Tanzania imaze kubona inguzanyo zoroheje za miliyali z’amadolari ndetse zimwe muri izo zikaba zizishyurwa hatariho inyungu.
IVOMO:BBC
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW