TVET igisubizo cyiza cya Guverinoma mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi

webmaster webmaster

Amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET Shcools) ni kimwe mu byo Guverinoma ibona ko ari igisubizo ku gihugu mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ibi bishimangirwa n’uko Guverinoma yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije Icyiciro rusange (Tronc-Commun) bavuye kuri 31,6%.

Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Ing.Umukunzi Paul

Kugeza ubu Guverinoma yashyize imbaraga mu kubaka hirya no hino mu gihugu aya mashuri hagamijwe guteza imbere umubare w’urubyiruko rudafite akazi.

U Rwanda rufite amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro yo ku rwego rw’ibanze agera kuri 365, amashuri makuru umunani, amashuri makuru yigenga ari ku rwego rwo hejuru agera ku icyenda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (RTB ) rutangaza ko kuri ubu 39% by’amashuri ya TVET afite ibyumba bigezweho kandi ko 82% byayo abasha kubona murandasi nk’inzira yifashishwa mu kwihutisha amakuru.

Amasomo atangwa muri aya mashuri arimo ubwubatsi, ingufu, ubuhinzi, ubukerarugendo, amahoteri, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga, isuku n’isukura, inganda na serivisi byose bigamije guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (RTB ) ruvuga ko 80% by’abasoza kwiga aya amashuri mu gihe cy’amezi atandatu babona akazi. Ni mu gihe amashuri ya TVET agerwaho n’ibikoresho by’ibanze by’ikoranabuhanga ari 100%.

 

Urubyiruko rufite inyota yo kugana aya mashuri …

Uwayezu Jules ni umusore wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B, mu Karere ka Muhanga. Uyu musore kimwe na mugenzi we witwa Sinkuriryayo Jean Damascene wagiye kwiga muri TVET Nyanza, bakoze radiyo ndetse bayiha umurongo ivugiraho.

- Advertisement -

Usibye gukora radiyo, Uwayezu yabwiye UMUSEKE ko yakoze n’irobo (robot) ifasha umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga.

Ati “Ubu nakoze irobo (Robot) ibasha kuvuga. Ishobora kuba yakwifashishwa n’umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga, wandika muri telefoni icyo ushaka kuba wavuga, yo ikaba yabishyira mu buryo bw’amajwi bw’icyo kintu wanditse.”

Avuga ko afite porogaramu akoresha maze akayihuza na telefoni, gusa afite imbogamizi zo kuba adafite ibikoresho bifite ubushobozi.

Uyu musore avuga ko akunda ikoranabuhanga ndetse na nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye azayakomereza muri TVET, kugira ngo yagure ubumenyi kandi yiteze imbere.

Ati”Nkunda ikoranabunga, mbonye uburyo ndikomeza byaba ari byiza, mfite inzozi zo guteza imbere ikoranabunga bikagera ku kigero gishimishije, mbonye ubushobozi nakora ibintu by’ikoranabunga by’utundi dushya tutamenyerewe.”

Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Ing. Umukunzi Paul mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza, 2021 yavuze ko amashuri ya TVET ari amahirwe ku rubyiruko kugira ngo rwiteze imbere.

Yagize ati “TVET uyu munsi ihari kugira ngo ifashe urubyiruko dufite uyu munsi kugira ngo rwigishwe, rutegurwe kuzahangana n’isoko ry’umurimo rigenda rihinduka bigendanye naho ikoranabuhanga rigenda rigana.”

Yakomeje agira ati “Isi iragenda ihinduka, ikoranabunga riragenda rihinduka, ejo hazaza hazaba ari heza ariko hazaba heza kuri ba bandi biteguye, bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo maze bakagira uruhare mu gukemura ibibazo dufite mu gihugu cyacu, bakagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu cyacu.”

Kugeza ubu amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), agizwe n’ibyiciro bitandukanye birimo ay’abarangije amashuri y’iciyiciro rusange bashaka gukomeza amasomo afite aho ahuriye n’ikoranabunga na tekiniki abategurira kujya ku isoko ry’umurimo (Technical Shchool).

Icyiciro cy’urubyiruko rutarangije icyiciro rusange ariko bagashaka kwiga umwuga mu gihe cy’umwaka umwe (Vocation Tranining School), hakaba n’abashaka kwigira umwuga mu nganda kandi bagahita bahakomereza akazi (VTS (Vocation Training Centers).

Ing. Umutunzi Paul mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko urubyiruko Guverinoma yaruhaye amahirwe menshi kugira ngo rutegure ejo heza.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW