U Rwanda rugeze kuri 80% rukingira Covid-19 – Perezida Kagame atanga ishusho y’Igihugu

webmaster webmaster

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko igihugu kimaze gukingira icyorezo cya Covid-19 abanyarwanda bagera kuri 80% bafite hejuru y’imyaka 12 y’amavuko, ashimira abafatanyabikorwa batanze inkunga harimo iz’inkingo za Covid-19.

Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 12 bangana na 80% bamaze guhabwa doze imwe ya Covid-19

Kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo umukuru w’igihugu yashimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gutanga inkingo za Covid-19, agaragaza ko abafite hejuru y’imyaka 12 bamaze gukingirwa kugeza kuri 80%.

Perezida Paul Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyafashije u Rwanda kwiga uburyo bwo guhangana n’ibibazo cyateje, gusa ashima ko igihugu gihagaze neza ndetse ashimira abanyarwanda uburyo bakomeje gukora cyane no gukomera ku iterambere.

Ati «Ni umwaka wa kabiri dusoje duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, byadusabye kwiga vuba nk’igihugu kugirango tumenye guhangana n’ibibazo bishya byatewe n’iki cyorezo nk’uko cyagiye gihinduka. Twashoboye gutera intambwe nziza kandi igihugu cyacu gihagaze neza, ndagirango nshimire abanyarwanda twese ku bwo gukomeza gukora cyene no gukomera ku iterambere n’imibereho myiza yacu n’igihugu cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye.»

Perezida Kagame yagarageje ko uyu mwaka wa 2021 u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi birimo iby’ubuzima, ubukungu n’mutekano.

Avuga ko ibanga ryakoresheje mu kurinda abanyarwanda harimo gukingira abanyarwanda benshi aho gukingira bigeze kuri 80% ku bantu bafite hejuru y’imyaka 12 bahawe doze imwe.

Yagize ati «Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa Covid-19, kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe, turashimira ababigizemo uruhare bose harimo abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga.»

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje guharanira kwigira uko rutera intambwe ijya imbere, avuga ko bazakomeza gufatanya n’imiryango itandukanye harimo uw’Ubumwe bw’Afurika ndetse n’ibindi bigo birimo ibikora inkingo za Covid-19 mu rwego rwo guhangana n’icyahungabanya intambwe yatewe.

Ati «Niyo mpamvu twatangiye gufatanya n’imirayango, ari Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ndetse n’amasosiyete nka BioNTech mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera umwaka utaha.»

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko bigendanye n’ibyemezo byafashwe mu bushishozi bwinshi muri uyu mwaka wa 2021 byatumywe ubukungu bwiyongera mu buryo bushimishije.

Avuga ko ikigega nzahura bukungu cyafashije ubucuruzi bwari bwarazahajwe, ashimangira ko hari andi mafaranga yakusanyijweyo gushyira muri iki kigega.

Yagize ati «Bitewe n’ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwariyongeye bishimishije kandi twizeye ko bizakomeza. Ikigega cyo kuzahura ubukungu kingana na miliyari 100Frw cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n’urwego rw’ubucyerarugendo no kwakira abashyitsi gukomeza gukora no guha abanyarwanda akazi. Twakusanyije andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda azakomeza kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu ndetse n’irishya.»

Perezida Kagame kandi yashimiye abasora uburyo bakomeje kugira mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Ahamya ko nubwo hari icyorezo cya Covid-19, u Rwanda kuba rwararushijeho kwimakaza ikoranabuhanga byatumye igihugu kitajya habi kubera iki cyorezo, asaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukomeza guhanga udushya bashakira ibisubizo by’ibibazo byugarije u Rwanda binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga.

Ibi byose Perezida Kagame yabigarutseho mu gihe ubwihinduranye bwa Covid-19 bwiswe Omicron bukomeje gutuma imibare y’abandura izamuka. Mu minsi irindwi ishize hakaba hamaze kwandura abagera ku bantu 3,445, ubwandu bukaba buri ku kigero cya 3.1%.

Gusa gutanga inkingo bimaze kugera ahashimishije kuko abamaze guhabwa doze ya mbere ari 7,587,808, naho abandi 5,364,026. Ni mu gihe gahunda yo gutanga doze ishimangira urukingo rwa Covid-19 igeze ku banyarwanda 111,681.

U Rwanda rukaba rumaze kwesa umugiho w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye OMS wo kurangiza umwaka 2021 igihugu kimaze gukingira 40% u buryo bwuzuye, aho u Rwanda rumaze kugera hejuru ya 41%.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW