Abakuru b’Ibihugu bemeje ubusabe bwa DR.Congo bwo kwinjira mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Gatatu Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video, bakaba bavuze ko bemeje ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo kujya muri uyu muryango, gusa hategerejwe inzira yo kwemeza iki gihugu nk’umunyamuryango.

Perezida Uhuru Kenyatta ni we wayoboye iyi nama

Ni inama ya 18 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC yateranyijwe na Perezida Uhuru Kenyatta uyoboye uyu muryango muri iki gihe. Abakuru b’ibihugu bya Sudan y’Epfo ndetse n’u Burundi bahagarariwe, Sudan y’Epfo na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango, Hon Deng Alor Kuol naho u Burundi bwahagarariwe na Visi Perezida, Prosper Bazombanza.

Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bombi bari muri iyi nama imbona nkubone banatanga ibitekerezo ku byakorwa ngo umuryango urusheho gutera imbere.

Uhuru Kenyatta watumije iyi nama, yavuze ko yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ko Isi yugarijwe na virus mbi ya Covid-19 yihinduranyije kandi yandura vuba yitwa Omicron.

Kenyatta yasabye Abakuru b’ibihugu kunga ubumwe kugira ngo babashe gutsinda icyorezo cya Covid-19. Yasabye abakuru b’ibihugu kureba ibyakozwe no kureba ibigomba gukorwa kugira ngo umuryango wa EAC ugere ku ntego z’imishinga ibihugu byiyemeje.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mutuku Mathuki yabwiye Abakuru b’Ibihugu ko  mu byakozwe harimo gushyiraho urwego rushinzwe kuganiriza abikorera bo mu muryango wa EAC uburyo bwo gukorana ubucuruzi, yavuze ko hanageragejwe kumenyekanisha no guhuza inzego za EAC n’inzego zo mu bihugu bigize umuryango.

Peter Mutuku Mathuki yavuze ko EAC yatekereje gushyiraho urupapuro rworohereza abaturage b’uyu muryango gutembera mu bihugu mu buryo bworoshye bitewe n’uko kwambuka imbibi z’abihugu muri iki gihe hari Covid-19 byabaye ikibazo, gusa ngo urwo rupapuro ruzemezwa mu nama y’Abaminsiitiri.

Yanavuze ko EAC ishaka kongera Igiswahili n’Igifaransa mu ndimi zemewe ariko na byo bikazakorwa mu nama itaha.

Peter Mutuku Mathuki yavuze ko ibihugu 42 byemeje amasezerano y’isoko rimwe rya Africa (African Continental Free Trade Area, AfCFTA) harimo ibihugu 5 bya EAC, bityo asaba ibindi bihugu gushyira umukono kuri ayo masezerano, no kwemeza andi masezerano ajyanye n’isuku n’isukura, no kudasoresha kabiri ibicuruzwa byo muri AEC.

- Advertisement -
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye intambwe yo kwemeza ubusabe bwa DR.Congo ngo busuzumwe igihugu kizemererwe kuba umunyamuryango wa EAC

Abakuru b’Ibihugu bavuze iki?

Perezida Yoweri Museveni wabimburiye abandi kuvuga yavuze ko yishimiye uyu munsi,  no kuba bemeje ubusabe bwa RD.Congo kuba umwe mu banyamuryango ba EAC.

Ati “Kuko DR.Congo mu mateka ni igice cya EAC cyane mu Burasirazuba benshi bahari basa n’abantu bacu, bavuga Igiswahili ni Ubukoloni bwateye ngo batandukane natwe.”

Perezida Museveni yavuze ko yishimiye intambwe yatewe mu bucuruzi.

Ati “Impamvu eshatu zo kwishyira hamwe ni ugukemura ibibazo by’iterambere ry’abaturage, iyo ufite ibintu ubigurisha he? Mu baturanyi cyangwa ahandi. Ntabwo twamera nka America y’Amajyepfo itegereza gucuruza muri America, USA ugasanga barakennye kandi USA yo itera imbere, igihugu gishya cy’ejo bundi cyavutse ubwami bwo mu Karere kacu bumaze imyaka myinshi buriho.”

Museveni yavuze ko mu bindi byatumye EAC iriho ari ugukemura ibibazo by’umutekano.

Ashimangira impamvu EAC igomba kuba imwe, ngo ni uko abantu biyunga ari bamwe [ngo si nk’Iburayi bahuza abantu batandukanye], muri EAC ngo abantu bose bavuga Igiswahili.

Perezida Paul Kagame na we yashimye Uhuru Kenyatta ku gutumiza iyi nama idasanzwe. Ati “Navuga ko u Rwanda rutishimiye gusa kwemeza inzira yo kwemerera DR.Congo kuba umunyamuryango wa EAC, dutegereje n’indi myanzuro izafatwa mu kwemerera iki gihugu kwinjira muri EAC.”

Kagame yavuze ko ibihugu bigomba gukomeza kurwana na Covid-19 kugira ngo idasubiza ubukungu inyuma.

Yavuze ko kugira ngo kwishyira hamwe kwa EAC bikomeze binagere kure, bizava mu kubaka inzego zikomeye kandi zikora akazi neza, avuga ko u Rwanda rwiteguye kubigiramo uruhare.

Perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu na we ashyigikiye kuza kwa DR.Congo mu muryango wa EAC, gusa yanashimiye Abakuru b’ibihugu bya EAC uko bamwakiriye ndetse bakabana na Tanzania ubwo yagiraga ibyago igapfusha Perezida John Pombe Magufuli.

Muri iyi nama habayeho gufata akanya k’umunota umwe wo guceceka Abakuru b’ibihugu bakamwibuka.

Uretse Kenya, Tanzania, Uganda, u Rwanda n’abahagarariye u Burundi ndetse na Sudan y’Epfo bishimiye kuba ubusabe bwa DR.Congo bwemejwe, hakaba hasigaye kureba icyemezo kizafatwa mu igenzura rya nyuma kugira DR.Congo ibe igihugu kinyamuryango cy’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC yaherukaga kuba tariki 29 Gashyantare 2021 i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe yitabiriwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Paul Kagame, Visi Perezida wa Kabiri w’u Burundi, Joseph Butore, yari iyobowe na Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli wayoboraga Tanzania.

Perezida wa Tanzania Mme Samia Suluhu ageza ijambo ku Bakuru b’Ibihugu bya EAC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW