Umuhungu wa Col. Gaddafi yemerewe kwiyamamariza kuyobora Libya

webmaster webmaster

Urukiko rwo muri Libya kuri uyu wa Kane rwemeje ko Seif al-Islam Gaddafi, umuhungu mukuru wa Nyakwigendera Col. Muammar Gaddafi ajya ku rutonde rw’Abakandida mu matora ya Perezida azaba muri uku kwezi.

Seif al-Islam Gaddafi, umuhungu mukuru wa Nyakwigendera Col. Muammar Gaddafi

Kimisiyo y’Amatora yari yasubije inyuma kandidatire ye, ivuga ko amategeko agenga amatora akumira umukandida waciriwe urubanza mu nkiko aregwa ibyaha runaka.

Seif al-Islam Gaddafi nibwo yahise atanga ikirego mu Rukiko ruri mu Mujyi wa Sebha mu Majyepfo ya Libya.

Umunyamategeko we, Khaled al-Zaydi, yavuze ko kwemera kandidatire ya Seil al-Islam ari intsinzi ku butabera kandi ko biboneka ko ari ubushake bw’abaturage.

Seif al-Islam yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumufata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI), aregwa ibyaha by’intambara yashegeshe Libya kuva mu 2011.

Kandidatire ye kimwe n’izindi zigera kuri 24 Komisiyo y’Amatora yazikuye mu zindi ivuga ko bene zo batemerewe kwiyamamaza.

Seif al-Islam yabagaho yihishe ariko muri Nyakanga 2021 ajya ku mugaragaro. Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko ishyaka rye riharanira kubohora Libya ryitwa “Popular Front for the Liberation of Libya”.

Yabwiye The New York Times yo muri Amerika ko ategenya gusubira muri politike, akaba afite intego yo kuzahuza abaturage ba Libya iheruka agahenge igihe Se, Col. Muammar Gaddafi yari ku butegetsi.

Libya imaze imyaka isaga 10 iri mu ntambara n’imvururu z’urudaca byatangiye mu 2011 bigahitana ubuzima bwa Col. Muammar Gaddafi ndetse agahirikwa ku butegetsi n’imyigaragambyo yavuye intambara ikomeye.

- Advertisement -

Komisiyo y’Amatora muri Libya iherutse gutangaza ko abakandida bagaragaje gushaka kuyobora iki gihugu bagera kuri 98 harimo abagore 2.

Abahabwa amahirwe cyane bagera ku 9 ariko muri bo batatu bahatanye cyane ni Seif al-Islam Kadhafi, umuhungu wa Col. Muammar Gadhafi, Umurwanyi kabuhariwe, Gen Khalifa Haftar, ukuriye umutwe w’abarwanyi biyise “Inama ya Gisirikare ya Libya”, bigarurira ibice by’Amajyepfo y’igihugu.

Fathi Bashagha wabaye Minisitiri w’Umutekano, na Minisitiri w’Intebe uyoboye Guverinoma yemewe n’Umuryango w’Abibumbye, Abdulhamid Dbeibah.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW