Urukiko rwasubitse urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard na bagenzi be

webmaster webmaster

Nyanza: Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubitse urubanza ruregwamo Urayeneza Gerard n’abagenzi be baregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho baburana mu bujurire.

Urukiko rwasubitse urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard n’abagenzi be

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2021 hagombaga gusubukurwa urubanza ruregwamo Urayeneza Gerard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe n’abagenzi be baregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside Bose uko ari batanu baburana mu rukiko bajurira igihano cy’igifungo bahawe.

Urayeneza Gerard na Munyampundu Leon alias Kinihira bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu Naho Rutaganda Dominique, Nsengiyumva Elisee na Nyakayiro Dominique bajuririye igihano bahawe cyo gufungwa imyaka umunani.

Baregwa ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha bose baburana bahakana.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ku Rukiko ubwanditsi bw’Urukiko bwamubwiye ko Impamvu y’isubikwa ry’urubanza ari umucamanza umwe wavuye mu Nteko yababuranishaga kuko yazamuwe mu ntera akajya murundi rukiko.

Mu maburanisha y’ubujurire aheruka humviswe abatangabuhamya bamwe bashinjaga abaregwa ko bagize uruhare rutaziguye mu byaha baregwa, gusa humvikanye abandi bivuguruje bashinjura abaregwa ko bashyikirijwe inzoga n’ibiryo n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte (yahoze akora muri Kaminuza ya Gitwe.)

Ntiharamenyekana italiki iburanisha rizasubukurirwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW/Nyanza