Rwanda: Abashakira serivise mu bantu bikorera bafite ibyago byo gusabwa ruswa

webmaster webmaster

Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku gipimo cya ruswa ntoya mu Rwanda urwego rw’Abikorera na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda hagaragajwe mu hakiri icyuho cy’aho umuturage ajya kwaka serivise akaba afite ibyago biri hejuru byo gusabwa ruswa.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko aho u Rwanda rugeze rurwanya ruswa urugendo rukiri rurerure.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa kabiri, tariki 14 Ukuboza 2021, ubwo Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, washyiraga ahagaragara ku nshuro ya 12 raporo y’ibyavuye mu bushakashatse ku gipimo cya ruswa ntoya mu Rwanda buzwi nka “Rwanda Bribery Index”.

Nk’uko ubushakashatsi bw’umwaka wa 2021 bubigaragaza, hari inzego umuturage ajyamo ariko akaba afite ibyago byinshi byo gusabwa gutanga ruswa kurusha ahandi.

Urwego rw’abikorera (abantu ku giti cyabo bafite ibigo by’ubucuruzi na serivise runaka batanga) ruza ku isonga ku kigero cya 20.4%, Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda na yo iza ku mwanya wa kabiri na 15.2%. Inzego z’ibanze ziharira 10.1% ni mu gihe Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ari rwo rwego  rutarangwamo kwaka ruswa ku barugana nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza.

Mu Mezi 12 ashize, urwego rw’abikorera kandi ruza imbere muho abantu batanze ruswa ku bayatswe kurusha ahandi, aho bari imbere n’igipimo cy’ 9.8%, naho Polisi y’u Rwanda ishami rshinzwe umutekano wo mu muhanda riza ku mwanya wa kabiri na ho ni kuri 7.6%.

Ahandi ni nko mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge hari 4.4%, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) hari ruswa ya 4.1%, Inzego z’ibanze ruswa itangwa kuri 4.0%, abacamanza ni 3.4% no mu Kigo cy’Igihugu cy’Isuku n’Isukura (WASAC) aho ruswa iri ku kigero cya 3.3%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abantu bahuye na ruswa mu Rwanda biyongereyeho 4%, aho bavuye kuri 19% mu mwaka wa 2020 bagera kuri 23% muri uyu mwaka wa 2021.

Ingano y’amafaranga yatanzwemo ruswa mu mwaka wa 2021 yaragabanutse agera kuri miliyoni 14, 126, 000Frw avuye kuri miliyoni 19, 213, 188. Abagabo akaba aribo bahura na ruswa kurusha abagore, aho abagabo bihariye 61% naho abagore bakangana na 39%.

Zimwe muri serivise zatswemo zikanatangwamo ruswa muri uyu mwaka wa 2021, naho abantu batanze ruswa mu rwego rwo kurinda akazi  kabo ubwo hamwe bagabanya abakozi kubera Covid-19 ndetse n’igihe bagarukaga mu kazi, ibi bigaragara cyane mu bikorera na 28.1%.

- Advertisement -

Ahandi ni mu nzego z’ibanze mu  kwaka serivise z’ibyangwombwa byo kubaka, aho biri ku kigero cya 21.1%. Ibi kandi bigaragarira no mubatswe ruswa na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, agaruka ku ngamba Minisiteri y’Ubutegtsi bw’Igihugu ifite mu kurwanya ruswa mu nzego z’ibanze, yavuze ko barimo kwihutisha gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga noguhugura abayobozi bashya batowe kuko aribyo bizagabanya icyuho cya Ruswa ikigaragara.

Ati “Ubu bushakashatsi butweretse ko ruswa igihari mu nzego z’ibanze, buje tuvuye mu matora aho byagaragaye ko abaturage batatoye bamwe mu bayobozi bari basanzwe. Turizera ko ubuyobozi bushya harimo inzego z’ibanze bazashyiramo imbaraga ibyuho bikagenda bigabanuka, hari gahunda zo kukubakira ubushobozi, kubasobanurira icyo amategeko ateganya ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga kuko iyo rikoreshejwe neza n’uhirahiye kurya ruswa ahita agaragara.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc, Dusengiyumva Samuel, yasabye inzego zinyuranye harimo urwego rw’abikorera rwagaragaye nka hamwe mu hakiri ruswa, abanyamadini, ndetse n’abaturage gufatanya umwe ku wundi bakarandura ruswa kuko bishoboka urebye ubushake no kubaka amategeko agamije kurandura ruswa igihugu gishyiraho.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko nubwo u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga mu kurwanya ruswa, aho ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburusarazuba, agaragaza ko bidakwiya kwishimira ko hari abo u Rwanda rwaciyehokuko urugendo rukiri rwo kurwanya ruswa rugihari.

Yagize ati “Ubushakashatsi  buheruka u Rwanda rwari kumwanya wa 49 ku isi mu bihugu bitarangwamo ruswa, ndetse rukaba urwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, duhereye ku bushake bwa politike dufite, Leta yakoze byinshi ishyiraho amategeko arwanya akanakumira ruswa ariko ntabwo twakishima kuko hari abo tumaze gucaho. Urugendo ruracyahari rwo kugenda ngo turwanye ruswa.”  

Ubu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda ku gipimo cya ruswa ntoya mu mwaka wa 2021, bugaragaza ko abantu bagiye bakwa ruswa ariko ntibabigaragaze bari kuri 89.4% bavuye kuri 88.1 mu mwaka wa 2020. Impamvu zitanzwe batumye batabivuga nuko bamwe basanga niba bivuga ntacyo biri butange, abandi bakumva bitabareba ndetse n’abatinya ko byabagiraho ingaruka.

Ugereranyije umwaka wa 2019, 2020 n’uwa 2021, uburyo abantu babona leta imbaraga ishyira mu kurwanya ruswa, byaragabanutse kuko byavuye kuri 81.9% mu 2019 bigera kuri 75.9% mu mwaka wa 2020 naho uyu mwaka bikaba naho byarakomeje kugabanuka kuko byageze kuri 71.9%. gusa ibi byaba bituruka ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ubu bushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda bukozwe ku nshuro ya 12 kuva mu 2010 bwatangira gukorwa, ubu bukaba bumuritswe ku nshuro ya kabiri u Rwanda n’Isi yose bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ubwakozwe muri uyu mwaka wa 2021, bwakorewe mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, aho Kigali yihariye 28.85% by’abantu 2,420 babajijwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc, Dusengiyumva Samuel, avuga ko bagiye guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire y’ibyangombwa by’ubutaka mu rwego rwo gucamo ruswa
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW