Burkina Faso: Coup d’Etat yahiye, abasirikare bayikoze bavuze ijambo kuri Televiziyo

webmaster webmaster
Abasirikare bavuze ko bahiritse ubutegetsi bwa Kabore

UPDATE: Abaturage ba Burkina Faso n’Isi muri rusange biriwe mu gihirahiro nyuma y’uko Perezida Roch Marc Christian Kaboré, Abaminisitiri be na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko bafashwe n’abasirikare bagafungwa.

Abasirikare bavuze ko bahiritse ubutegetsi bwa Kabore

Igihu keyutse mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba muri kiriya gihugu, ubwo Abasirikare bakoze Coup d’Etat bagiye ahagaragara bakemeza ko Bwana Roch Marc Christian Kaboré yahiritswe.

Kuri Televiziyo y’igihugu bavuga ko bahiritse ubutegetsi nta maraso amenetse kubera ko Perezida Kaboré  atari akibasha kugenzura ibibazo by’umutekano muke mu gihugu no guhuriza hamwe abaturage ba Burkina Faso.

Abasirikare bavuze ko bahagaritse Itegeko Nshinga ryari rihari, ko imipaka yose y’igihugu ifunzwe.

Abasirikare bayobowe na LT.Colonel Sandaogo Damiba Paul Henri bavuze ko urwego rwakoze Coup d’Etat rwitwa, Le Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, rukaba rwiyemeje gukomeza gukurikiza amasezerano igihugu cyasinye ku rwego mpuzamahanga, no kugena mu gihe cya vuba uko ubutegetsi busubizwa abaturage.

Marc Roch Christian Kabore yari aherutse gutsindira manda ya 2 mu Matora ya Perezida, yagiye ku butegetsi muri 2015.

Yabaye Minisitiri w’Intebe muri 1994-1996 aba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva 2002 -2012.

Yaregwaga intege nke mu kurwanya intagondwa za kisilamu zayogoje igihugu hakaba hashize imyaka 6 kandi yari yaravuze ko azakemura iki kibazo.

Ubu muri Burkinafaso, igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 25 hari abagera kuri miliyoni 1.5 bavuye mu byabo bahungira imbere mu gihugu.

- Advertisement -

 

INKURU YABANJE: Perezida wa Burukina Faso, Roch Marc Christian Kaboré n’Abaminisitiri be batawe muri yombi n’itsinda ry’abasirikare nyuma y’uko mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu humvikanye amasasu menshi ku Cyumweru, birakekwa ko abasirikare bafashe ubutegetsi.

Roch Marc Christian Kaboré wari Perezida wa Burkina Faso arafunzwe

Urufaya rw’amasasu rwumvikanye hafi y’urugo rwa Perezida Kaboré, i Ouagadougou mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Ifungwa rya Perezida Kabore ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022.

Itabwa muri yombi rya Perezida Kabore n’igisirikare, ribaye mu gihe kandi hirya no hino mu bigo bya gisirikare habereyemo igisa n’imyivumbagatanyo ndetse habaho no kurasana ibintu byateye impungenge ko harimo gutegurwa Cout d’Etat.

Bamwe mu baturage baganiriye na France24, bavuze ko babonye kajugujugu izenguruka hafi y’urugo rwa Perezida.

Muri iyi modoka bivugwa ko ari imwe mu za Perezidansi ya Burkina Faso yarimo amaraso mu myanya yicarwamo imbere

Ibintu ntibirasobanuka neza, haravugwa ko Lt. Col Paul-Henri Sandaogo DAMIBA yaba ari we uri inyuma y’imyivumbagatanyo y’abasirikare basaba Perezida guhindura abakuru b’ingabo no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibitero by’imitwe ya kislamu ikunze kugaba ibitero muri kiriya gihugu.

Zimwe mu modoka zakoreshwaga n’Umukuru w’igihugu zabonetse zatobowe n’amasasu ndetse imwe imbere harimo amaraso.

Hategerejwe ko abasirikare bageza ijambo ku baturage bavuga niba ari bo ubu bafite ubutegetsi.

Gusa, Guverinoma ya Burkina Faso ku Cyumweru yari yahakanye ko ibiri kuba ari Coup d’Etat, ivuga ko ahubwo ari ukwigaragambya kw’abasirikare.

Iyi na yo ni imodoka bivugwa ko ari iya Perezidansi ya burkina Faso
Lt Col Paul Henri Sandaogo Damiba bivugwa ko ubu ari inyuma yo kwigaragambya kw’abasirikare
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW