Cyuma Hassan yanze kuburanira kuri Skype ajyanwa ku Rukiko rw’Ubujurire

webmaster webmaster

Kuri uyu Mbere Niyonsenga Dieudonne uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane YouTube aho yari afite umuyoboro witwa Ishema TV atambutsaho ibiganiro bye, yaburanye ubujurire ku gihano cy’imyaka 7 yakatiwe n’Urukiko Rukuru ariko urubanza rwe rwasubitswe.

Cyuma Hassan yiyongereye ku bandi bakoresha YouTube na bo bari gukurikiranwa n’Inkiko ku byaba byo kubiba urwango bakoresheje imiyoboro yabo

Cyuma Hassan yasabwe kuburanira ku ikoranabuhanga rya Skype arabyanga, biba ngombwa ko ajyanwa ku Rukiko rw’Ubujurire.

Urukiko rwaza gusanga umwanzuro ukubiyemo ubujurire bwa Cyuma Hassan utandukanye n’uw’Umunyamategeko we Me Gatera Gashabana, biba ngombwa ko rubaha igihe cyo guhura bagahuza inyandiko z’umwanzuro wabo.

Urubanza rwasubitswe rwimuriwe tariki 25 Mutarama, 2022.

Cyuma Hassan yagiye ku Rukiko arinzwe cyane n’Abacungagereza 10 bayobowe na Chief Superintendent.

Cyuma Hassan yagaragaye bwa mbere mu rukiko rwubujurire yambaye impuzangano ziranga imfungwa n’abagororwa yari yunganiwe na Me Gatera Gashanana usanzwe umwunganira n’ubundi

 

Cyuma Hassan yarajuriye n’Ubushinjacyaha burajurira bwa kabiri

Tariki 11 Ugushyingo, 2021 nibwo Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo ku kirego cy’ubujurire cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ku mikirize y’urubanza rwa mbere rwa Niyonsenga Dieudonné wiyise Cyuma Hassan.

Ubushinjacyaha bwari bwajuriye nyuma yaho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumugize umwere ku byaha 4 aregwa Gukoresha inyandiko mpimbano; Gusagarira inzego z’umutekano; Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no Gukoza isoni inzego z’umutekano.

- Advertisement -

Kuri iriya tariki ya 11 Ugushyingo, 2021 Urukiko Rukuru rwahamije Cyuma Hassan ibyaha byose aregwa akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 7 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ndetse agahita atabwa muri yombi agafungwa.

Cyuma Hassan yahise atangaza ko ajuriye.

Tariki 17 Ugushyingo, 2021 Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko bwatanze ubujurire bwa kabiri busaba ko hakosorwa ku cyaha Cyuma Hassan yahamijwe cyo “Gukoza isoni abashinze umurimo rusange w’igihugu.”

Ubushinjacyaha bwagize buti “Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Deiudonne. Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi byaha 3 yahamijwe ndetse n’ibihano byabyo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/cyuma-wanyuzaga-ibiganiro-kuri-youtube-yakatiwe-imyaka-7-haravugwa-iki.html?fbclid=IwAR1SQvgY5jSX8X_oFxkJPCAYOs_UEo2eyVgNMTIV2qKlpzngtGliO_cJ9Ss

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Jean Paul NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW