FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya

webmaster webmaster
Muhire Henry Brulart yabaye Umunyamakuru uvuga urubuga rw'imikino

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye Umunyamabanga Mukuru mushya ari we Muhire Henry Brulart wigeze gukora itangazamakuru mu biganiro bya Siporo.

Muhire Henry Brulart yabaye Umunyamakuru uvuga urubuga rw’imikino

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye ikaze uyu Munyamabanga Mukuru mushya.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, bugaruka ku buzobere bw’uyu Muhire Henry Brulart ko afite uburambe bw’imyaka 10 akora mu bijyanye na Siporo byanatumye akuramo ubumenyi buhagije.

Muhire Henry Brulart asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu bijyanye n’Ubugeni n’ubumenyi bwa muntu yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhindi.

Yamenyekanye cyane kuri Radio Flash mu kiganiro cy’imikino icyo gihe iyi Radiyo yari mu zikunzwe cyane.

Muhire yakoranaga ikiganiro na Theo Barasa ubu we ni Umuyobozi kuri iyi Radio n’ubundi.

Nyuma yaho Muhire yaje kujya kwiga mu Buhinde ntiyongera kugaruka mu Itangazamakuru kuko yahise ajya mu bucuruzi afatanya no gukora muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uwayezu-regis-utemeraga-umusaruro-wumutoza-mashami-yeguye-muri-ferwafa-dore-ibindi-byamuranze.html?fbclid=IwAR1GmCWF6tlLeJheB2x8vrN9xi0r_4e6SLqpQVLTkH_4d9iiAd58mpCpvdA

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW