Gufata ubusabusa cyangwa ikabura byose, amahitamo ya PSG kuri Kylian Mbappe

Umuyobozi wa Paris Saint Germain, Nasser Al khellaifi n’umutoza wayo Mouriccio Pochettino ntibaramenya icyo guhitamo imbere ya Real Madrid yifuza kwegukana rutahizamu Kylian Mbappe Lottin bitarenze uyu mwaka wa 2022.

Kylian Mbappé mu masezerano ye na PSG harimo ko Real Madrid niza imushaka nta shiti izamubona (Archives)

Mu mpeshyi ya 2017, ikipe ya Real Madrid yifuje gusinyisha rutahizamu Kylian Mbappe wabarizwaga muri AS Monaco, ariko uyu mukinnyi n’abo mu muryango we basanga bitari mu gihe gikwiye, ahitamo kwerekeza muri Paris Saint Germain yamutanzeho miliyoni 145 z’ama-Euro (£145M).

Real Madrid ntiyigeze ikura amaso kuri uyu musore w’imyaka 23, kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize aho yasabye Paris Saint Germain kwakira Miliyoni 180 z’ama-Euro igatanga Mbappe wari usigaje igihe cy’umwaka umwe w’amasezerano, ariko birananirana.

Paris Saint Germain yagerageje kuzana abakinnyi bakomeye nka Nemyar na Lionel Messi ngo bayifashe kumvisha Kylian Mbappe ko agomba kuguma muri iyi kipe yo mu murwa mukuru w’ u Bufaransa, ariko akomeza kwanga kongera amasezerano kugeza magingo aya.

Kuri ubu, Kylian Mbappe asigaje igihe cy’amezi atandatu gusa ku masezerano afitanye na Paris Saint Germain ariko bigaragara ko adashaka kuyongera kuko iyo aganira n’itangazamakuru akunda kuvuga ko arangamiye akazi gusa ibyo kongera amasezerano cyangwa kuva muri Paris Saint Germain azabimenya mu mpeshyi ya 2022 ubwo azaba asoje amasezerano asanzwe afite.

Giovanni Brachinni, Umutaliyani uhagararira abakinnyi ku isoko (Agent) akanakurikiranira hafi amakuru yabo, aherutse gutangariza ikinyamakuru Marca ko Real Madrid yasabye Paris Saint Germain kurekura Kylian Mbappe muri uku kwezi kwa Mutarama 2022, bigaragara nko kuyikangisha kuvuga ko mu gihe azaba asoje amasezerano azagendera ubusa, ‘Paris Saint Germain’ ikabura n’ubusabusa.

Amategeko y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) mu bijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi, avuga ko iyo umukinnyi asigaje igihe kitarenze amezi atandatu ku masezerano y’ikipe runaka, aba yemerewe gusinya imbanzirizamasezerano mu yindi kipe bumvikanye.

Brachinni agaragaza ko Paris Saint Germain ifite impungenge zikomeye ko Kylian Mpappe ashobora gusinyana na Real Madrid imbanzirizamasezerano muri uku kwezi, bikazatuma atitwara neza mu mukino uzahuza amakipe yombi mu mikino ya UEFA Champions League, aho bazacakirana muri Gashyantare mu cyiciro cya 1/8 cy’irangiza.

Kuri ubu, Paris Saint Germain ntirafata umwanzuro n’icyemezo ku kuba yarekura Kylian Mbappe muri uku kwezi igahabwa Miliyoni 50 z’ama- Euro cyangwa igategereza ko ayifasha mu mikino ya UEFA champions League isigaye ariko akazagenda mu mpeshyi ya 2022 hatabayeho ikiguzi na kimwe.

- Advertisement -

Branchinni, Fabrizio Romano ndetse n’abandi bamenya amakuru y’igura n’igurisha mbere y’abandi, bahamya ko Kylian Mpappe na se Wilfried Mbappe usanzwe ari na we umuhagararira ku isoko, bamaze gufata umwanzuro wo kutazongera amasezerano Muri Paris Saint Germain.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NGABO MIHIGO Frank / UMUSEKE.RW