Huye: Abanyeshuri ba Kaminuza bahaye amatungo magufi abana bo mu miryango itishoboye

webmaster webmaster
Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bahaye amatungo magufi abana baturuka mu miryango itishoboye biga kuri GS Butare Catholic

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bibumbiye mu muryango Helping Hand Family bahaye amatungo magufi abana biga kuri G.S Butare Catholic bavuka mu miryango itishoboye.

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bahaye amatungo magufi abana baturuka mu miryango itishoboye biga kuri GS Butare Catholic

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Mutarama 2022, nibwo aba banyeshuri ba kaminuza bashyikirije ababyeyi b’aba bana inkoko 10 n’ihene 10.

Ababyeyi n’aba bana bahawe aya matungo magufi y’inkoko n’ihene, bashima ubwitange bw’aba banyeshuri bibumbiye mu muryango “Helping Hand Family” bakavugako aya matungo bahawe bagiye kuyafata neza akaba yagira icyo amarira aba bana bayahawe.

Bamwe muri aba bayeyi n’abana babo baganiriye n’UMUSEKE, bahuriza ku kuba aya matungo bahawe aziye igihe kuko izi hene zizabafasha kubona ifumbire ndetse bamwe inkoko bahawe zikazabafasha mu kubona amagi bazagurisha bakabonamo ibikoresho by’ishuri by’abana kandi bakarwanya imirire mibi.

Uyu ni Munezero Albertine akaba umwe mu babyeyi, yagize ati “Bashubije ikifuzo cyacu nk’ababyeyi kuko twari dukeneye kubona ifumbire n’amagi arimo ibitunga umubiri. Turabyishimiye kandi n’iby’igiciro kuba mu bushobozi buke baba bafite nabo nk’abanyeshuri ariko bagatekereza gushyigikira barumuna babo. Ibi bigaragaza urukundo n’umutima wa kimuntu.”

Ibyo uyu mubyeyi avuga abihuriyeho na bamwe mu banyeshuri biga ku Urwunge rw’Amashuri rwa Butare Catholic bahawe izi nkoko n’ihene bavuga ko bigaga bagowe no kubona ibikoresho gusa ngo aya matungo bahawe agiye kubafasha kwiga batekanye.

Nikuze Clemantine yiga kuri G.S Butare akiga mu mwaka wa Gatanu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, yagize ati “Biradushimishije kuba tubonye aya matungo bizadufasha kwiga neza kandi dushyizeho umuhate, azadufasha kubona ibikoresho by’ishuri kuko twagorwaga no kubibona. Aba banyeshuri ba Kaminuza bafite umutima mwiza kuko baherukaga no kuduha ibikoresho by’ishuri.”

Ibi kandi bigarukwaho na Ibyimanikora Deborah, wiga mu ishami ry’Amateka Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) utuye mu Mudugudu wa Rwabuye, Akagari ka Gatobotobo mu Murenge wa Mabazi mu Karere ka Huye.

Agira ati “Ndishimye cyane ku bw’iki gikorwa, izi nkoko n’ihene zizadufasha mu iterambere ryacu, mu kigo tuba tuva mu miryango itandukanye rero baduhisemo kuko turi bamwe mu bavuka mu miryango itishoboye.”

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, Gahire Benitha, Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa Kabiri mu Ishami ry’Amategeko, akaba umwe mu banyamuryango ba Helping Hand Family, avuga koi bi babikoze mu rwego rwo gutanga umusanzu kandi bagafasha abanyeshuri kuzagera aho bageze.

Ati “Iyo ufite umutima wo gufasha kandi ushaka ko aho ugeze n’abandi bahagera ntakinanirana, twese twanyuze mu mashuri abanza tuzi ibibazo bibamo aho abana Babura amakayi abandi bakiga batariye. Twahuje amaboko dushaka ubushobozi muri duke dufite dukuramo ibi twafashishije aba barumuna bacu. Mu mafaranga duhabwa na leta adufasha kubaho gukuramo make ugafasha  ntacyo bitwaye kuko aba bana nibo Rwanda rw’ejo kubafasha ni ukwiteganyiriza. Abanyeshuri bagenzi bacu bo muri Kaminuza nabob age batekereza uburyo bakora igikorwa kigirira akamaro abandi.”

Abagize Helping Hand Family bakaba barashimiwe n’ubuyobozi bw’Akerere ka Huye

Umuyobozi w’ihuriro Helping Hand Family, Rwikaza Gentil, avuga ibikorwa bakora bishingira mu kwishakamo ubushobozi muri bike bafite ndetse no kugira umutima, agashimangira ko intego yabo ari ukwagura umuryango ukagera no mu gihugu hose.

Yagize ati “Twabanje guhura nabo tubabaza niba babona uko baragira aya matungo ni nyuma yo guhitamo abatishoboye, amafaranga ntahandi ava nitwe twishakamo umushobozi. Ibikorwa biracyakomeje ariho mpera nsaba urubyiruko guhuza imbaraga tugakora byinshi muri duke tuba dufite kandi twahindura ubuzima bwa benshi.”

Rwikaza Gentil avuga kugeza ubu ari abanyamuryango 40 b’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ariko bifuza ko uyu mubare wakiyongera, gusa ngo bafite gahunda yo kugira iri huriro Helping Hand Family umwe mu miryango itari iya leta. Bakaba bakorera ibikorwa nk’ibi n’ahandi.

Umukozi w’Akerere ka Huye ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa, Kayitare Leon Pierre, avuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko bitanga ikizere kuri ejo hazaza kuko bagaragaza ko bari mu murongo mwiza igihugu kiganamo.

Ati “Uru rubyiruko ruratanga ikizere bigendanye n’uburyo rwiyubaka, urabona ko bafite ibitekerezo kandi bagatekereza kuri gahunda za leta bakiri abanyeshuri muri Kaminuza, mu minsi iri imbere biragaragara ko ntawabashidikanyaho ko bazabafasha benshi kandi bagashyira umuturage ku isonga kuko urabona ko babitangiye batekereza ku iterambere ryabo kandi babikoze muri bike bafite.”

Kayitare Leon Pierre, ashimangira ko aba banyeshuri kimwe n’abandi bagiye kurushaho kubegera bakabasobanurira gahunda za leta, akabonera gusaba n’urundi rubyiruko kurangwa n’ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage cyane cyane abatishoboye.

Yagize ati “Icyo nasaba urundi rubyiruko rutari mu miryango nk’iyi, bakwiye gutekereza ku bibazo bikiri mu gihugu cyacu kandi bagatekereza kuri gahunda zo gufasha abaturage. Badufashe kuzamura imyumvire yabo mu gufatanya na leta kubaka ejo heza h’igihugu cyacu.”

Aba banyeshuri bibumbiye mu ihuriro Helping Hand Family bakaba barashyikirijwe ishimwe ry’umuyobozi w’Akarere ka Huye kubera umusanzu batanga mu gufasha abaturage kwiteza imbere.

Iri huriro rikaba ryaratangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, bakaba bamaze umwaka umwe bashinze iri huriro, magingo aya afite abanyamuryango 40 ariko imiryango ikaba ifunguye mu bandi kuko barimo no gutekereza kwagura imbibe n’ahandi mu gihugu.

                                                                            Amatungo batanze n’ihene 10 n’inkoko 10

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste 
UMUSEKE.RW/Huye