Huye: Batatu bafashwe bagiye gukorera perimi bahimbye ubutumwa bw’uko batarwaye Covid-19

webmaster webmaster
Huye bafatanywe ubutumwa buhimbano ko nta Covid-19 barwaye bagiye gukorera perimi

Abantu batatu bafatiwe mu Karere ka Huye ahakorerwa ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga baje gukora ariko bahimbye ubutumwa bw’uko batarwaye Covid-19 kandi bayirwaye, bafatwana ubutuma bubiri harimo n’ubugaragaza ko barwaye iki cyorezo.

Huye bafatanywe ubutumwa buhimbano ko nta Covid-19 barwaye bagiye gukorera perimi

Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Mutarama 2022, bafatirwa kuri Sitade ya Huye ahakorerwaga ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, ni mu gihe bafatanywe kandi n’abandi bantu bane bahimbye indangamuntu z’abandi bantu kugirango babakorera ibizamini byo kubona impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Ibi byahamijwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, aho yavuze ko aba bantu batatu basanganywe ubutumwa bubiri harimo ubw’uko nta Covid-19 gusa bababjijwe bemeye ko bahimbye ubw’uko ari bazima.

Yagize ati “Nibyo koko ubwo bari baje gukora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ubwo twarebaga niba barikingije kandi barapimwe Covid-19, harimo batatu bafashwe bafite ubwandu bwa Covid-19 n’abandi bane bari barahimbye indangamuntu z’abandi bantu kugirango babakorere ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo.”

Yakomeje agira ati “Aba barwaye bahise bajyanwa mu kato, rero ntabwo bakomeje gukora ibizamini. Bari bafite ubutumwa bubiri harimo ubw’uko barwaye n’ubundi bw’uko ari bazima. Bo babitubwiye uko byagenze ko ubutumwa bw’uko ari buzima ari ubwo bahimbye kugirango babone uko bakora ibizamini.”

SP Kanamugire Theobald avuga ko aba bose bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugirango bakurikiranwe n’amategeko kubera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusa abarwaye bo bagomba kubanza kujya mu kato.

SP Kanamugire asaba abantu kwirinda iki cyorezo cya Covid-19 kandi bakirinda ko bagwa mu gukora icyaha bahimba ubutumwa bw’uko ari bazima cyangwa bikingije iki cyorezo.

Ati “Ubutumwa dutanga nuko abantu bagomba kwirinda icyorezo cya Covid-19 niba nk’aba bari barwaye bari bakwiye kuguma mu rugo bakazaza gukora barakize aho guhimba ubutumwa  bugaragaza ko ari bazima.”

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi, ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW