Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku nshuro ya 19, Inteko y’Umuco izashimira Abanyarwanda bafite ibikorwa bisigasira bikanateza imbere Ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda mu mahanga.
Ibi bikorwa ni ibijyanye no kwigisha Ikinyarwanda no guteza imbere umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo mu Banyarwanda baba mu mahanga. Abazashimirwa ni abagaragaje ubwitange bashyiraho uburyo, amashuri cyangwa ibigo byigishirizwamo Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.
Ni igikorwa cyateguwe n’Inteko y’Umuco ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, giterwa inkunga na Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir.
Iki gikorwa kigamije kuzirikana no gukomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere Ikinyarwanda n’Umuco w’u Rwanda mu Banyarwanda baba mu mahanga, hagaragazwa uruhare rwabo mu gukangurira abandi gukoresha Ikinyarwanda cyane cyane mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba cyangwa rwavukiye mu mahanga.
Ni igikorwa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere, hakazashimirwa Abanyarwanda 3 bafite ibikorwa bizaba byahize ibindi.
RwandAir izatera inkunga iki gikorwa itanga amatike 3 y’indege (kuza no gusubirayo) uzahabwa abazaba bashimirwa. Inteko y’Umuco izabemerera gusura ibikorwa ndangamurage na ndangamuco birimo n’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda ku buntu.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uzizihizwa ku wa 21 Gashyantare 2022 mu buryo bw’iyakure (online), ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti: «Tubungabunge Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda».
Ibikorwa byose bizawuranga ni ibikangurira Abanyarwanda bari mu Rwanda ndetse no mu mahanga kwita ku gaciro k’Ikinyarwanda.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi Kavukire byashimangiwe kandi bishyigikirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu mwanzuro no 30 C/62 w’Inama Rusange yaryo yo mu Ugushyingo 1999.
- Advertisement -
Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000 yemeje ko itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2002. Intego y’ibanze yo kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga ni ukurushaho kubungabunga no guteza imbere Ikinyarwanda nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW