Kigali: Imirenge yose hafashwemo ibipimo 100 harebwa urugero Covid-19 iriho mu baturage

webmaster webmaster
Mu Mirenge yose y'Umujyi wa Kigali hafashwe ibipimo bya Covid-19 bigera ku bihumbi 3,500

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali bafashe ibipimo bya Covid-19 mu Mirenge yose ya Kigali uko ari 35 mu rwego rwo gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze, hapimwe abantu 100 batoranyijwe ahahurira abantu benshi.

Mu Mirenge yose y’Umujyi wa Kigali hafashwe ibipimo bya Covid-19 bigera ku bihumbi 3,500

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Mutarama 2022, aho abantu batoranywaga ahantu hahurira abantu benshi nka gare, amasoko n’ahandi bagapimwa Covid-19.

Ibi bikozwe mu gihe ubwandu bushya bwihinduranyije bwa Covid-19 bwiswe Omicron bukomeje gutera inkeke amahanga n’ibihugu birimo n’u Rwanda, aho hirya no hino ku Isi hafashwe ingamba zikarishye kuko ubu bwoko bwandura cyane ugereranyije n’ubundi bwigeze gukangaranya Isi bwitwa Delta.

Imibare ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima ya tariki 2 Mutarama, igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite abarwayi bashya ba Covid-19 benshi, kuko mu babonetse 928, abagera kuri 493 babonetse muri Kigali. Ni mu gihe umunsi wari wabanje Kigali yari yabonetsemo abarwayi bashya ba Covid-19 bagera kuri 617.

Kubera iyo mpamvu y’imibare y’abandura ikomeje kwiyongera, Umujyi wa Kigali wapimye abantu 100 muri buri Murenge mu igera 35 igize uyu mujyi, ni gikorwa cyakozwe ku bufatanye na RBC.

Iki gikorwa kikaba cyabereye muri za gare, amasoko, amagaraje, n’uduce tw’ubucuruzi bagamije kureba uko ubwandu buhagaze mu Mujyi wa Kigali mu ngeri zose z’abantu.

Ibi kandi ni mu rwego rwo gukomeza kugenzura uko ubwandu buhagze ngo harebwe ingamba zo kuyikumira, hamwe mu hashyizweho ahantu ho gupimira ni kuri Stade Amahoro, i Remera mu Karere ka Gasabo.

Gusa iki gikorwa cyanabereye muri rimwe mu magaraje aherereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Gasabo nka hamwe mu hahurira abantu benshi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeza gushishikariza abantu kwirinda Covid-19 bubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda kandi bakitabira gahunda yo gufata inkingo za Covid-19 nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ko n’uwandura yazahazwa.

- Advertisement -

Mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageneye Abanyarwanda asoza umwaka wa 2021, yavuze ko ari umwaka wa kabiri Abanyarwanda bahanganye na Covid-19, abashimira uburyo bakomeje gushyira hamwe na we abasaba gukomeza kuba maso no kwirinda.

Ati “Uyu mwaka urangiye nk’uwa wubanjirije wabayemo ingorane n’ubu ng’ubu ubwoko bushya bwa Covid-19 bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti. Ni ngombwa ko dukomeza kuba maso tukirinda, ariko muri ibi byose twakomeje gushyira hamwe akaba ariyo mpamvu twakomeje kwirinda ko byaba bibi kurushaho, ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza tukabyubakiraho.”

Perezida Kagame yashimiye inzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano, abakozi ba leta  n’abaturage ku ruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.

U Rwanda rukaba ruri mu bihugu bine muri Afurika byabashije kwesa umuhigo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS wo gukingira abaturage barwo kugeza kuri 40% mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira.

Mu mpera z’Ukuboza 2021, MINISANTE yatangaje koi maze gukingira byuzuye abantu barenga 41% by’abagomba guhabwa urukingo rwa Covid-19, ibi kandi bishimangirwa nuko ngo u Rwanda urfite inkingo zihagije ku buryo intego ya OMS yo kuba buri gihugu cyakingiye 70%  izagerwaho mu Rwanda nta shiti kuko inkingo zihari.

U Rwanda ubwarwo rukaba rwaraguze inkingo zigera kuri doze miliyoni enye, naho zigera kuri miliyoni 7 zigatwangwa binyuze mu bufatanye bwo gusaranganya inkingo buzwi nka Covax ndetse n’izatanzwe nk’inkunga y’amahanga.

Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, abantu 7,707,304 bamze guhabwa doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, abandi 5,504,040 nibo bakingiwe byuzuye. Gusa gahunda yo gutanga urukingo rushimangira nayo irakomeje aho imaze kugera ku bantu barenga ibihumbi 196.

Hamwe mu hapimiwe Covid-19 ni kuri Sitade Amahoro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW