Abaturage baturiye n’abakoresha umuhanda Musanze-Remera-Gashaki barambiwe n’ibyizere bahabwa n’abayobozi basimburana ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze byo kubakorera uyu muhanda wamaze kwangirika bikomeye bituma bagorwa n’ubuhahiranire n’imigenderanire n’abandi, bagasaba inzego bireba kubafasha uyu muhanda ugakorwa ndetse ukanashyirwamo na kabulimbo.
Bitewe n’uburyo uyu muhanda wangiritse, ngo nta mushoferi watinyuka kunyuzamo imodoka ye ngo yorohereze abaturage mu ngendo, moto zonyine nizo zitinyuka kugendamo nubwo nazo ziba zikosha bituma zitega umugabo zigasiba undi.
Abaturage baturiye uyu muhanda unyura mu Mirenge igera kuri itanu mu Karere ka Musanze nka Remera, Gashaki na Rwaza ukagera no mu Mujyi wa Musanze, bavuga ko bitewe n’ubukerarugendo buhakorerwa ukwiye gukorwa ndetse ugashyirwamo na kaburimbo nabo bakoroherwa n’ingendo.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, basaba ko uyu muhanda wakihutishwa ugakorwa kuko wamaze kwangirika bikomeye, ku buryo mu gihe cy’imvura birushaho kuzamba kubera ubunyerere.
Uyu ati “Urabona ko hariya hantu hareka amazi, imvura iyo yaguye haza ibiziba imodoka zahanyura ugasanga zahezemo. Nta muhanda dufite badufashe ukorerwe pe.”
Undi nawe ati “Uyu muhanda nta terambere ufite, imodoka ziraza zikagwamo, abantu ugasanga barikubita hasi kuri za moto. Uno muhanda wacu ukeneye gukorwa ugashyirwamo na kaburimbo.”
Uretse kuba uyu muhanda imigendekere yawo igoranye bijyana nuko ibiraro biri muri uyu muhanda nabyo byamaze kwangirika ku buryo bigaragara.
Ikibazo cy’uyu muhanda Musanze-Remera-Gashaki udakoze bigatuma iterambere ry’abaturage ridindira, cyagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aho asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kwihutisha ikorwa ryawo kugirango abaturage bave mu bwigunge.
Yagize ati “Remera-Mukungwa nibyo abaturage bakeneye imodoka, ariko ibyo byose birajyana n’ubuyobozi bw’Akerere gukora ibishoboka byose kugirango uyu muhanda utunganywe. Hariya hantu ni ku mazi, hari ubukerarugendo kandi hari ibihingwa byerayo ari byinshi bakeneye kubigeza ku isoko kandi bagataha amahoro.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko uyu muhanda ugomba gukorwa ugatunganya kandi ugashyirwamo kaburimbo yo ku rwego rwa kabiri bitarenze umwaka utaha wa 2023, ibi bikazakorwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa ku kiyaga cya Ruhondo.
Ati “Umuhanda ntabwo umeze neza nubwo ukoreshwa. Ikizere natanga nuko kiriya cyerekezo kigana ku kiyaga cya Ruhondo kiri mu mishanga minini akarere gafite yo kugirango kariya gace k’ubukerarugendo ugana ku kiyaga cya Ruhondo, abaherukayo nk’uko mwabibonye hari imishinga y’amahoteli igenda ihatangira. Icyo navuga nuko duteganya ko uriya muhanda muri icyo cyerekezo cyo kugira ubukerarugendo buteye imbere muri kariya gace k’ikiyaga cya Ruhondo duteganya ko uzakorwa ugashyirwamo kaburimbo iciriritse.”
Kuva mu mwaka 2007 Akarere ka Musanze kayoborwa na Karabayinga wasimbuwe na Mpembyemungu Winifirida, hagakurikiraho Musabyimana Jean Claude na Hayarimana Damascene ndetse n’ubuyobozi bwa Meya Uwumurenyi Jeanine ngo ntawe ubuyobozi bwe butijeje abaturage ko umuhanda Musanze –Remera Gashaki.
Uyu muhanda ukaba unyura mu Mirenge ihgera kuri itanu harimo Kinyababa,Remera, Gashaki na Rwaza. Ubwo abaturage bari mu ngendo zo kureba uko ibikorwaremezo byifashe mu turere, bageze mu Karere ka Musanze ikibazo cy’uyu muhanda baracyigaragarijwe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW