Umukinnyi wabigize umwuga wa Volleyball Mutabazi Yves ukinira ikipe ya Al Jazeera yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’iminsi hatazwi aho aherereye yabonetse.
Ibura rya Yves Mutabazi ryamenyekanye mu Rwanda ku Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, ni nyuma y’uko bivuzwe na bamwe mu muryango we batazi aho aherereye ndetse na telefone ye itari ku murongo.
Ibi bikimara kumenyekana, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko irimo ikora ibishoboka byose ku bufatanye n’inzego zo muri iki gihugu zibifitiye ububasha ngo bamenye aho aherereye.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, nibwo mu masaha y’umugoroba Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yasohoye itangazo ko Mutabazi Yves bamaze kumenya aho aherereye, bavuga ko icyatumye abura mu ruhame ari impamvu y’uburwayi.
Itangazo rigira riti “Umukinnyi w’Umunyarwanda w’umukino wa Volleyball Yves Mutabazi wavuzwe ko yaburiwe irengero yasanzwe Abu Dhabi n’Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko yabuze kubera impamvu z’uburwayi, riti “Yabuze mu ruhame kubera impamvu z’uburwayi, gusa ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwite bwe Yves Mutabazi azitangariza byinshi ku ibura rye mu gihe azumva ameze neza.”
Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashimiye inzego zo muri iki gihugu zakoze uko zishoboye kugirango uyu mukinnyi aboneke, bashimiye kandi n’abandi bantu batanze amakuru yatumye aboneka.
Amakuru yari ahari nuko Mutabazi yari amaze icyumweru kirenga atagaragara mu ruhame, ni nyuma y’uko yari yagiye agaragaza ko atameze neza ndetse akanasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda kugeza naho yanasabye ubufasha Perezida wa Repubulika. Ibi akaba yarabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi nkingi ya mwamba mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball aho yamabara nimero gatanu mu mugongo, gusa yakiniye n’amakipe arimo APRF VC, REG VC n’ikipe ya Gisagara VC.
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW