Ngoma: Ukuriye DASSO ku Murenge wa Murama yafashwe yakira ruswa

webmaster webmaster

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, bivuga ko yakiriye indonke kugira ngo akingire ikibaba ucuruza inzoga z’inkorano.

Imodoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha

RIB ivuga ko yafunze ukuriye DASSO mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma witwa NKESHIMANA Matias w’imyaka 37, yafashwe tariki 14/01/2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Uru rwego ruvuga ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ingana na Frw 100,000 ayahawe n’umuturage kugira ngo ngo azamufashe ajye akora cyangwa yenge inzoga zitemewe zitwa Kambuca.

Amakuru atangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko Nkeshimana yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagahura, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Murama, mu Karere ka Ngoma.

Ubi afungiye kuri RIB Station ya Rukira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB itanga ubutumwa ivuga ko yibutsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke yizeza umuntu ko hari ibyo azamufasha, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry ati “Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ushobora kwakira indonke kugira ngo umuntu ahishirwe akore inzoga nka ziriya ziteme, azi ingaruta ziri guterwa na biriya binyobwa harimo n’urupfa.

Abantu bakwiriye kumenya ko indoke iri mu byaha bidasaza, kandi ibihano byayo biraremereye. RIB irasaba abantu gutunga agatoki aho ruswa iri kugira ngo tuyirwanye.”

Icyaha cyo GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE, amategeko agihana mu Rwanda ateganya igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye igihe abihamijwe n’Urukiko.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW