Nyabihu: Umwarimu wisubiye ku cyemezo cyo kutikingiza COVID-19 agiye gusubizwa mu kazi

webmaster webmaster

Ntirujyinama Benjamin usanzwe ari umwarimu kigo cy’Amashuri cya Nganzo giherereye mu Karere ka Nyabihu, yaherukaga kwandika ibaruwa avuga ko adakozwa ibyo kwikingiza COVID-19, nyuma yo kwisubiraho agafata urukingo, ubuyobozi buvuga ko azasubira mu kazi.

Ibiro by’Akarere ka Nyabihu

Ku wa 31 Ukuboza 2021 uyu mwarimu yanditse ibaruwa asaba ko yagarurwa mu kazi nyuma yaho ku wa 1 Ukuboza, 2021 nabwo agahagaritse akazi avuga ko ataragira ubushake bwo kwikingiza COVID-19.

Muri iyo baruwa agaragaza ko nyuma yo kwitekerezaho ku wa 30 Ukuboza  2021 yahise afata urukingo rwo mu bwoko bwa Astra-zeneca bityo agasaba ko yagarurwa mu kazi.

Ntirujyinama usanzwe asengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yari yatangaje ko kimwe mu byatumaga adafata urukingo ari imyemerere ye, gusa nyuma yo kwigishwa no kugirwa inama aza kwisubiraho yemera kwikingiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko nyuma y’ubusabe bwe azasubizwa mu kazi kuko Akarere katari kamusubiza ku rwandiko rwasabaga guhagarika akazi.

Mukandayisenga yavuze kandi ko uyu mwarimu afasha abandi, akangurira bafite imyumvire yo kwinangira kwikingiza COVID-19.

Yagize ati “Uyu mugabo yanditse asaba guhagarika akazi mu gihe tutari twamusubiza nibwo yongeye kugaruka. Ibyo birajyana nuko yari yatinze kwikingiza nk’uko yabivuze, ariko nanone twe nk’abayobozi b’abaturage harimo no kubegera ukamugira inama.”

Yakomeje ati “Twamwegereye nk’uko twegeraga n’abandi bose, yatubwiraga ko akurikije uko abyumva azadusubiza mu gihe twari dutegereje ko atubwira ngo ndakomeje umurongo wanjye, ahubwo we abitubwira ko yarangije kwikingiza, yandika ibaruwa anashyiraho Code yikingrijeho tubona ni byiza kuko ikigambiriwe nk’uko yari yabigenje kuriya ngo turekere, ahubwo ikiza ni uko nk’uko yaganirijwe nyuma ahita yikingiza. Kubera y’uko twari tutaramusubiza ubusabe bwe twarabwumvise.”

Mukandayisenga yavuze ko kuba yaremeye gukingirwa byatumye n’abandi bari bagifite imyumvire cyangwa bagendera ku myemerere ibabuza gufata  urukingo bikingiza.

- Advertisement -

Minisiteri y’ubuzima ikangurira Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19 bambara neza agapfukamunwa, bashyiramo intera mu gihe bari mu bantu benshi, gukaraba kenshi n’amazi n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe kandi  abatakingirwa iki cyorezo bakihutira kubikora hagamijwe gukomeza kukirinda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT