Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’inzira yo guteza imbere igisirikare kirwanira mu kirere muri Afurika

webmaster webmaster

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko ubufatanye mu bihugu bya Afurika byarushaho guteza imbere imokerere y’igisirakere kirwanira mu kirere.

Perezida Paul Kagame asanga ibihugu by’Afurika bigomba kugira ubufatanye kugira ngo byubake igisirikare kirwanira mu kirere gikomeye

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, mu muhango wo gutangiza inama ya 11 y’Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere.(Africa Air Chiefs Symposium AACS) iri kubera iKigali.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igisirikare kirwanira mu kirere kigifite amikoro make ndetse ko bigira ingaruka mu gutabarana kw’ibihugu.

Ati “Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika by’umwihariko mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro.”

Yakomeje ati “Ubushobozi bwacu mu by’ubwikorezi bw’ibikoresho n’abantu ntibuhagije kandi ibi bigira ingaruka ku bushobozi bw’igisirikare kirwanira mu kirere muri Afurika bwo gutabara vuba igihe habonetse ibyabangamira umutekano.”

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu ibikibangamiye umutekano wa Afurika ari ibijyanye n’ibyambukiranya imbibi, agaragaza ko habayeho ubufatanye n’ibihugu byarushaho kurwanywa.

Ati “ Ibyinshi mu bibazo biri kugaragara muri Afurika mu bijyanye n’umutekano byambukiranya ibihugu na kimwe gifite ubushobozi bwo guhangana nabyo cyonyine.Ku bw’ibyo nta gihugu na kimwe gifite ubushobozi bwo guhangana na byo cyonyine.”

Yakomeje ati “ Ku bw’ibyo tugomba gushyira imbere ubufatanye. Inyungu zo gukorera hamwe zirigaragaza. Ndashaka gutsindagira ko ibiganiro bizarushaho guteza imbere mu buro bwagutse imibereho n’ubukungu bwa Afurika. Umutekano n’uburumbuke na byo nta wabisiga . Ntabwo wagira kimwe ngo usange ikindi .”

“Ubufatanye bwagira uruhare mu kuvugurura ibikorwaremezo byifashishwa mu bikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere birimo ibikoreshwa mu kugenzura indege n’ibikoresho by’itumanaho ku bari mu ndege no kubutaka.”

- Advertisement -

Iyi nama yahurije hamwe abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere bibumbiye mu ihuriro Nyafurika ry’ingabo zirwanira mu kirere.

Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa kuwa 28 Mutarama 2022 harebwa ibibazo bicyugarije umugabane wa Afurika.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW