Rwamagana: Umunyeshuri yandikiye ibaruwa umwarimu we amusaba  inkweto

webmaster webmaster

*Uyu Mwarimu yaganiriye n’UMUSEKE, soma igisubizo yahaye uyu mwana

Umwana wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana Poresitanti (GS Rwamagana Protestant) riherereye mu Murenge wa Kigabiro, Akagari ka Sibagire mu Karere ka Rwamgana, yandikiye ibaruwa umwarimu  we Rwamiheto Innocent, amusaba ubufasha bwo kumugurira inkweto kuko yari asanzwe yambara iza mugenzi we none akaba yari agiye iwabo.

Mu ibaruwa yanditswe n’uwo mwana, amakuru avuga ko yanditswe mu kwezi kwa Ugushyingo, 2021 ubwo biteguraga gusoza amasomo ngo bajye mu kiruhuko.

Muri iyo baruwa agira ati “Mwarimu ndabizi ko ntacyo utankorera ugifite gusa noneho uyu munsi nkwandikiye urwandiko kubera ko noneho byandenze. Ndakwinginze ngo umpe ubufasha bw’inkweto kubera ko umuntu twambaranaga agiye iwabo.”

Mu ibaruwa y’uwo munyeshuri agerageza gusobanurira mwarimu ko asanzwe aba mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe bityo ko umuryango we ubayeho nabi kandi nta bushobozi afite ndetse  ko mu kumwandikira atagamije kumutekera umutwe.

UMUSEKE wavuganye na Mwarimu Rwamiheto bivugwa ko yandikiwe ibaruwa, maze yemeza ko ubwo na we yabonaga ibaruwa  yatunguwe gusa kuko yari azi imbereho yemera kumufasha.

Ati “Twari dusanzwe tuganira kuko nahageze yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, umunsi umwe nkabona arigunze ari wenyine, nkamuhamagara nkamubabaza nti ‘bite byawe’, ni ikihe kibazo ufite? Arambwira  ngo umukecuru tubana nta kintu abasha, mushiki wange na we yabyariye mu rugo, mubajije niba mu ishuri bigenda arambwira ngo biragenda ariko gake kuko nta makaye aba afite, numva ambwira ibintu bitandukanye, ‘ndamubwira ngo jya wihangana,’ ndamwihanganisha bisanzwe.”

Uyu mwarimu yabanje gukeka ko uyu mwana w’umunyeshuri yaba ashaka kumutekera imitwe kuko yari mushya kuri icyo kigo ariko aza kubaza bagenzi be asanga abayeho mu mibereho mibi maze amubwira ko mu gihe yajya agira ikibazo yajya amubwira.

- Advertisement -

Yavuze ko  mu Gushyingo 2021, igihe kimwe bavuye mu kiruhuko cya saa yine (10h00 a.m), ari bwo yamuzaniye ibaruwa amusaba ubufasha.

Ati “Muri icyo gihe basubiye mu ishuri bavuye kuruhuka, mbona araje anzaniye urupapuro, nsomamo gake, ntaranarebamo, ndarubika gusa nyuma ndebye nsanga cyari icyifuzo cy’uko namugurira inkweto.”

Yakomeje ati “Hari ibyo uba ushoboye ndetse n’ibyo uba udashoboye. Ariko nk’icyo, nabonaga atari ikibazo gikomeye ku buryo cyananira cyane. Naravuze ngo ni ubwo naba ntafite ayo guhita ngura inshya aka kanya ariko nshobora gufata mu nkweto mfite, imwe nkaba nzimuhaye, nkagerageza kureba icyo twakora. Ubwo ni uko nabikemuye mu buryo bworoheje, ndamubwira ngo ba wihanganye gake, uko iminsi ishira niko umuntu agenda abona ubushobozi, urebye nakoze ubufasha bw’ibanze.”

Rwamiheto yavuze ko uyu munyeshuri asanzwe abana na Mama we ndetse na mushiki we  gusa kandi bakaba babayeho mu mibereho mibi y’ubukene.

Yavuze ko habonetse abamwitaho mu buryo bw’imitekerereze ndetse n’imibereho byamufasha gukomeza amashuri kuko ubuzima abayeho bushobora gutuma acikiriza amashuri ye.

Uwagira icyo akenera gufasha uyu mwana, umwarimu we yatwemereye gutangaza nomero ye: 0784 282 428 Rwamiheto Innocent

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT