Rwamagana: Umusore yarashwe arwanya inzego za Gisirikare

webmaster webmaster
Imbunda-AK47

Nsabimana Evaliste w’imyaka 22 wari utuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana yarashwe n’inzego za Gisirikare arapfa nyuma yo kuzirwanya zimubuza gupakurura imodoka yari ipakiye amakaro.

Umusore yarashwe n’abasirikare  ubwo yageragezaga kubarwanya

Ibi byabaye ahagana saa cyenda na z’ijoro ryo kuwa 15 Mutarama 2022 bibera mu muhanda uri hagati y’ Umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu Kagari ka Ntunga mu Mudugudu wa Kimbazi.

Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirkare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari mu gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y’amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya nazo niko guhita zimurasa.

Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura ndetse n’indi myitwarire ibangamiye sosiyete ndetse ko mu bihe bitandukanye yari yaragiye yigishwa ariko akabisubiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire,Zamu Daniel, yabwiye UMUSEKE ko iyi mwitwarire idakwiye mu rubyiruko ko bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Ati “Twebwe mu Murenge wacu wa Mwurire hari ibikorwa byinshi cyane bishobora gutanga amafaranga,hari ibyanya by’inganda bikoresha abantu benshi,hari inyubako zitandukanye kuko hari santere iri mu gishushanyo mbonera abantu bubakamo irimo akazi,hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Nta muntu wifuje gukora ngo abure ibyo gukora, urubyiruko rurashaka kwinjiza amafaranga umuntu atakoreye. Baza bagakora ariko binyuze mu byo bakoze.”

Amakuru avuga kandi ko usibye iyo modoka yari ipakiye amakaro yari yabanje guteshwa nabwo imodoka yari ipakiye amabaro y’imyenda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW