*U Rwanda ruvuga ko nta we ukingirwa ku gahato kuko asinyira ko akingiwe Covid-19 ku bushake
Kuri uyu wa Gatatu Abanyarwanda 12 bagizwe n’abagabo batandatu, abagore batanu n’umwana w’amezi 10 ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo bwafashe icyemezo cyo kubirukana bagasubizwa iwabo, buvuga ko bahunze amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse ko batemera gukingirwa iki cyorezo.
Urubuga SOS Burundi ruvuga ko aba Banyarwanda bari bamaze iminsi itanu ahitwa Nyakarama, muri zone ya Kiyonza, muri Komine ya Bugabira mu Ntara ya Kirundo, iri mu Majyaruguru y’u Burundi.
Bavuga ko bahunze amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ariho mu Rwanda, ndetse na gahunda yo gukingira abaturage iki cyorezo.
Umuyobozi w’Intara ya Kirundo yafashe icyemezo cyo gusubiza iwabo aba Banyarwanda.
Mu nama y’umutekano yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Umuyobozi w’Intara ya Kirundo, Albert Hatungimana yavuze ko adashobora kwishingira abantu badakurikiza gahunda za Leta y’u Burundi zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Yavugaga abadakurikiza gahunda zo kwisuzumisha icyorezo ndetse no kubahiriza amabwiriza yo kutambuka imipaka muri iki gihe nta burenganzira, haba ku Barundi cyangwa abanyamahanga.
Abo Banyarwanda bagiye mu Burundi bavuga ko bahunze ingamba zafashwe mu Rwanda, n’aho bagiye ngo ntibigera bakurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Umwe mu bayobozi ba Komine Bugabira yabwiye SOS Media Burundi ati “Urugero, bavuga ko badashobora kwambara agapfukamunwa n’umunsi wa rimwe, ko batazafata imiti na rimwe ifite aho ihuriye n’icyorezo cya Coronavirus.”
- Advertisement -
Yavuze ko kimwe n’abandi Banyarwanda baherutse gucyurwa n’ubuyobozi bw’u Burundi, aba bashya na bo bavuga ko imyemerere yabo itabemerera kwikingiza Covid-19, cyangwa kuyisuzumisha.
Umuyobozi w’Intara ya Kirundo yafashe icyemezo cyo kwirukana abo Banyarwanda bavuga ko bahunze amabwiriza ajyanye no guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19, ndetse asaba Abayobozi kutemerera abantu nkabo kwambuka umupaka.
Hatungimana yagize ati “Uzemera gucumbikira abo bantu baje muri ubwo buryo azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.”
Abanyarwanda 12 bari mu Burundi kubera iyo mpamvu basabwe kwitegura gusubira mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize inzego z’u Burundi zari zasubije mu Rwanda abanda 9 na bo bavugaga ko bahunze amabwiriza ariho mu Rwanda, harimo no kwikingiza Covid-19.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ntabwo yari azi iby’abo Banyarwanda
Mme Kayitesi Alice aganira n’Umuseke yavuze ko mu migenderani hari abaturage bambuka imikaga mu buryo bunyuranije n’amategeko, ariko ngo mu bwumvikane n’u Burundi abambutse gutyo barabahererekanya.
Yavuze ko abaturage bashobora kuvuga impamvu runaka zatumye bambuka, bityo ngo bashobora kuvuga n’ibyo bya Covid-19 kugira ngo impamvu zabo zumvikane.
Ati “Impamvu umuturage yatanga yaba ari iyindi kubera ubushake bwe, cyangwa kugira ngo yumve ko impamvu ye yumvikana kurushaho, ariko kugeza ubu gukungira abaturage barigishwa bakuzuza form ku bushake (ifishi), numva ko yaba ari impamvu y’urwitwazo yaba ashyizemo.”
Yavuze ko iyo habayeho abaturage kuri buri ruhande barenze ku mabwiriza ajyanye n’imipaka bakambuka kandi ubu imipaka ifunze, Guverineri Kayitesi Alice avuga ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zibahererekanya mu rwego rw’ubwumvikane n’umubano mwiza uri hagati y’impande zombi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW