Ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70, inkingo zarafashije – Dr Daniel Ngamije

webmaster webmaster
Minisitiri Dr Daniel Ngamije avuga ko kubera Omicron ubwandu bwikubye 70

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije asanga nubwo ubwandu bwihinduranyije bwa Covid-19 bwiswe Omicron bwandura vuba bigatuma abandura bashya barikubye inshuro 70 ubukana bwayo budahwanye n’ubwa Delta, agahamya ko inkingo zafashije mu gutuma abapfa n’abaremba bagabanuka.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije avuga ko kubera Omicron ubwandu bwikubye 70

Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 13 Mutarama 2022, mu kiganiro na RBA ubwo Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney bagaruka kuri gahunda yo gukingira n’ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

Ni mu gihe kandi hari bamwe mu Banyarwanda bakigaragaza imyumvire yo kwanga inkingo za Covid-19 bitwaje imyemerere yabo,  gusa hari n’ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko itsinda ry’Impuguke ryashizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryaburiye ibihugu kwitondera inkingo zishimangira.

Gusa Mininisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije, yavuze ko ibi ari ukuri kudafite aho gushingiye kuko ababivuze bafashe agace gato k’ibyatangajwe, agahamya ko ibyo iri tsinda ryavuze ari ugusaba ibihugu gusaranganya inkingo kubataragerwaho nazo.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije, yahumurije abanyarwanda ko inkubiri ya kane u Rwanda rurimo idakwiye gutera abantu ubwoba kuko nubwo abandura bikubye inshuro 70, abajya mu bitaro atari benshi, akavuga ko abitaba Imana bamwe ari abari hejuru y’imyaka 60 ndetse bamwe bakagira n’indwara zidakira.

Yagize ati “Kuva mu kwa cumi na kabiri hagati kugeza ubu, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwikubye inshuro 70, twari dufite abantu munsi ya batanu ku bantu ibihumbi 100 bagaragaraho ubwandu bwa Covid-19 ariko ubu dufite abantu 350 ku bantu ibihumbi 100,… Birumvika uko umubare w’abandura uba mwinshi hashobora kubonekamo abandura baranakingiwe ariko baffite izindi ndwara zabokamye, nibutse ko ko ubwo hari Delta umubare munini w’abantu bapfuye twagize wageze ku bantu 25 ariko ubu abenshi ni abantu 9 muri bo abantu umunani bari bafite hejuru y’imyaka 60.”

Yakomeje agira ati “Omicron ntabwo ifite ubukana nka Delta, turabibonera n’abarwayi dufite mu bitaro, muri Nyakanga na Kanama umwaka ushize Nyarugenge hari huzuyemo abarwayi harimo n’indembe, ubu turi kuvurira Kanyinya abari ku mwuka ni abarwayi batarenze batanu. Inkingo zarafashije ariyo mpamvu imibare ihagaze gutyo, uko dukomeza kongera umubare w’abakingirwa niko tugira amahirwe menshi yo gutuma virusi idasanga nta bushobozi bwo kwirinda ufite ikakuzahaza hakaba havamo no gupfa.”

Minsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ashimangira ko abantu bagifite imyumvire yo kwanga inkingo igenda igabanuka harimo nabashatse kujya hanze y’igihugu, gusa ngo utazikingiza ntazemererwa kujya mu bandi bikingije.

Ati “Kwinangira abagiye babigaragaza barikingije, abo bashakaga kujya hanze nabo nkeka benshi barikingije hasigaye bake. Ariko ntabwo uranga kwikingiza ngo uze kwicara hamwe n’abandi, mu nsengero n’abandi bikingije, uburenganzira bwawe ntibuvanaho ubw’abandi.”

- Advertisement -

Minsitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, amara impungenge abafite ubwoba bw’urukingo rushimangira ko ari ibintu bisanzwe kuko inkingo zose bakingira abana harimo iziterwa kugeza ku nshuro enye.

Ati “Ababyeyi barabizi ko imyaka ibaye myinshi bakingiza abana babo kandi bikorwa mur’iyo gahunda haboneka urukingo rushimangira, ntabwo rero ari bishyashya. Si ubwa mbere bibaye ku buryo abantu babihuza n’imperuka, babiterateranye ngo bubake inyigisho irimo ubujiji nibarangiza babyitirire amadini.”

Ababyeyi n’inzego z’ibanze bongeye guhiturwa ko bakwiye kugenzura uburyo abanyeshuri bakomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 hirindwa ko iki cyorezo cyagera no mu mashuri bigamo cyane cyane abiga bataha.

Bibukijwe kandi ko Covid-19 igihari kandi abantu bagomba kumenya kubana nayo. Maze ababyeyi bongera gusabwa ko mu gihe umwana yagaragaza ibimenyetso by’inkorora, kwitsamura , ibicurane n’umuriro badakwiye kubohereza ku ishuri ahubwo bakwiye kujya babasuzumisha.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya Covid-19 kimaze guhitana abantu 1,391, gusa gahunda yo gutanga inkingo za Covid-19 irarimbanyije aho abantu 7,827,517 bamaze guhabwa doze imwe y’urukingo, abandi 5,888,447 nibo bakingiwe Covid-19 byuzuye, ni mu gihe abamaze guhabwa doze ishimangira bakabakaba ihimbi 500.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney asanga utemera kwikingiza Covid-19 adakwiye kujya mu bikingije

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW