Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Umunyamerika yagaruye ubuzima nyuma yo guterwamo umutima w’ingurube
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Umunyamerika yagaruye ubuzima nyuma yo guterwamo umutima w’ingurube

webmaster webmaster 11/01/2022 8:51
Ingurube zikurishwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ngo zishobora kuba igisubizo mu gutanga ingingo ku bantu bazikeneye

David Bennett, w’imyaka 57, ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize abazwe agaterwamo agaterwa umutima w’ingurube yakoreweho ubushakashitsi amaraso yayo agahindurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (genetically-modified), uyu mugabo yari ategereje urupfu.

Ingurube zikurishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo zishobora kuba igisubizo mu gutanga ingingo ku bantu bazikeneye

Kumubaga byamaze amasaha 7 byakorewe mu Mujyi wa Baltimore muri Leta ya Maryland muri America, ni we muntu wa mbere utewemo umutima w’ingurube, cyakora muri New York hari uwatewemo impyiko z’ingurube yakurishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (genetically-modified), gusa ntiyabashije kubaho kuko ubwonko bwe ntibwari bugikora.

Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa David Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho ikindi gihe kirekire angana.

Umunsi umwe mbere y’uko abagwa, Bennett yagize ati: “Ni ugupfa cyangwa guterwa urugingo”.

Ati: “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yange ya nyuma.”

Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamubage, gishingiye ku kuba Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa ngo abe yahabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.

Ku itsinda ry’abaganga bakoze icyo gikorwa cyo kumuha urugingo rw’ingurube, iyi ni indunduro (impera) y’imyaka yari ishize hakorwa ubushakashatsi, kandi bishobora gufasha n’abandi bantu benshi ku isi.

Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma isi “itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ingingo [ziterwa abarwayi]”, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abantu ryo kuri Kaminuza ya Maryland.

- Advertisement -

Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.

Kuba gukoresha ingingo z’inyamaswa mu muntu – uburyo buzwi nka ‘xenotransplantation’ – bishobora gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ingingo, bimaze igihe kirekire bitekerezwaho, ndetse uduce tumwe na tumwe tw’umutima w’ingurube dusanzwe dukoreshwa muri ubwo buvuzi.

Mu kwezi kwa cumi mu 2021, abaganga babaga b’i New York batangaje ko bashoboye gutera impyiko y’ingurube mu muntu. Icyo gihe, iryo ni ryo gerageza rya mbere rikataje ryari rikozwe muri uru rwego. Ariko, uwo muntu wahawe iyo mpyiko icyo gihe yari yarapfuye ubwonko kandi adafite icyizere cyo kuba yazanzamuka.

Bennett yizeye ko guterwa umutima w’ingurube bizatuma akomeza kubaho.

Yamaze ibyumweru bitandatu ari mu gitanda mu bitaro yitegura kubagwa, acometse ku mashini yakomezaga kumubeshaho nyuma y’uko asanzwemo indwara y’umutima igeze mu cyiciro cya nyuma cyo kumwica.

Mu cyumweru gishize yagize ati: “Mfite amashyushyu yo kuva mu gitanda nyuma yo gukira.”

Ku wa Mbere, byatangajwe ko Bennett yarimo guhumeka we ubwe, uwo mutima ubasha gutera kandi ugasunika amaraso mu mubiri, gusa akomeje gukurikiranirwa hafi.

David Bennett, yongeye guhura n’umuryango we kandi avuga ko ameze neza nyuma yo gushyirwamo umutima w’ingurube

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Rusizi: Abana 200 bo mu miryango itishoboye bawawe ibikoresho by’ishuri

webmaster 11/01/2022 8:51 11/01/2022 8:51
Inkuru ibanza Umwaka w’ibikorwa, Marina yasohoye amashusho ya “Villa” asaba abantu kwibagirwa ibibariza- VIDEO
Inkuru ikurikira Ariel Wayz yasohoye indirimbo “10 Days” ica amarenga ko ari mu rukundo n’uwo bahuje igitsina-VIDEO
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?