Umutoza Mbonyizanye Felix uzwi nka ‘Pablo’ yitabye Imana

webmaster webmaster
Umutoza Mbonizanye Felix uzwi nka Pablo yitabye Imana azize uburwayi

Umutoza Mbonizanye Felix uzwi nka Pablo wari wungirije Mbarushimana Abdou yitabye Imana azize diabete aguye mu Bitaro bya Kabgayi.

Umutoza Mbonizanye Felix uzwi nka Pablo yitabye Imana azize uburwayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Mutarama 2022, nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Mbonizanye yamenyekanye ko yapfuye azize uburwayi.

Uyu mutoza Pablo yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri we n’umutoza mukuru Mbarushimana Abdou batandukanye na Bugesera FC.

Gusa uyu mutoza akaba yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bya Kabgayi aho yari arwaye indwara ya Diabete.

Gusa Bugesera FC ntiyigeze imusezerera kubera uburwayi ahubwo yakomeje kumurwaza ariko yajyaga akora iminsi imwe n’imwe ariko indi akaba ari kwa muganga.

Sam Karenzi wakoranye n’uyu mutoza ubwo yari akiri umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Pablo kuko yari umugabo w’imfura.

Ati “Ni agahinda kuko yari akiri muto kandi afite imbaraga. Pablo nakoranye nawe ndi umunyamabanga we ari umutoza, yari umugabo witonda cyane kandi w’imfura unavuga amagambo make agakunda akazi. Birababaje cyane.”

Sam Karenzi yifurije uyu mugabo kuruhukira mu mahoro anakomeza umuryango we.

Mbonizanye Felix yageze muri Bugesera FC avuye muri AS Muhanga aho yari asanzwe akorana na Mbarushimana Abdou. Akaba yarakoranye na Mbarushimana bya hafi kuko henshi babaga bari kumwe.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW